suk-ff7da_copy_1000x560

M23 yateguje ko igiye gutangira gutwikira Sukhoi-25 na drone bya FARDC mu birindiro byabyo

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko ugiye gutangira gutwika indege z’intambara na za drone by’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubisanze mu birindiro byabyo, mu gihe byaba bikomeje kwifashishwa mu kugaba ibitero byica abaturage bo mu duce wabohoye.

Byatangajwe na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X.

Yagize ati: “Ntibyemewe na gato ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeza kwishimira gukwirakwiza urupfu mu bice byabohowe bukoresheje indege za gisirikare (drones, Sukhoi). Iryo terabwoba nirikomeza kwibasira ibice byabohowe, ibyo bikoresho by’urupfu bizarimburirwa mu birindiro byabyo.”

M23 yatangaje umugambi wo gutwika ziriya ndege na drone, mu gihe kuva mu cyumweru gishize bikomeje kwifashishwa mu kugaba ibitero mu gice cy’imisozi miremire yo muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa rikomeje kurwanira na AFC/M23 ifatanyije n’umutwe wa Twirwaneho.

Amakuru avuga ko ibitero byo mu kirere ingabo za FARDC zikunze kugaba mu bice M23 igenzura akenshi bituruka ku kibuga cy’indege cya Bujumbura mu Burundi ndetse n’icya Kisangani cyo mu ntara ya Tshopo.

Mu mpera z’icyumweru gishize Leta ya Congo Kinshasa yatangaje ko ikibuga cy’indege cya Kisangani cyagabweho ibitero bya drone, ndetse ko hari drone umunani icyo gihe zahanuwe.

Kinshasa yashinje AFC/M23 n’u Rwanda kuba ari bo bateguye icyo gitero, gusa impande zombi ntacyo ziravuga ku byo zishinjwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *