Umutwe wa M23 wateye utwatsi gahunda ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo kuba impande zombi zaganira biciye muri gahunda y’ibiganiro bya Nairobi bisanzwe bibarizwamo indi mitwe yitwaje intwaro.
Uyu mutwe wasubizaga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Wagner Kayikwamba waraye ubwiye Televiziyo ya France 24 ko igihugu cye kidateze kujya mu mishyikirano na M23 Congo yita umutwe w’iterabwoba, ariko ko cyiteguye kuganira na yo biciye muri gahunda y’ibiganiro bya Nairobi.
Muri iyi gahunda yatangiye mu myaka ibarirwa muri ibiri ishize, ku buhuza bwa Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya RDC iganira n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye ikorera ku butaka bwayo mu rwego rwo gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi bayo.
Minisitiri Kayikwamba yavuze ko mu mpamvu Kinshasa idashobora kujya mu mishyikirano na M23 harimo kuba uyu mutwe waragize “uruhare mu bwicanyi bw’i Kishishe, usahura umutungo kamere” wa RDC ndetse ngo ukaba wemerera ingabo z’u Rwanda kuvogera ubusugire bwa RDC.
M23 biciye muri Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya Politiki, yavuze ko ishaka kujya mu mishyikirano na Leta ya Kinshasa, ariko ko itazemera kuba ibiganiro byayo byahuzwa n’indi mitwe yitwaje intwaro.
Yagize ati: “Twakurikiye Thérèse Wagner Kayikwamba, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC ubwo yari kuri France 24 ku wa Kane tariki ya 19 Ukuboza 2024. Turamusubiza ko umuryango wacu ushyize imbere umuhate wo gukemura mu mahoro amakimbirane akomeje mu burasirazuba bwa RDC biciye mu mishyikirano no kubwizanya ukuri n’ubutegetsi bwa Kinshasa, tugakemura umuzi w’aya makimbirane.”
Kanyuka yunzemo ati: “Turifuza kandi gutanga umucyo w’uko umuryango wacu utazitabira amahugurwa cyangwa ibiganiro by’ubujyanama ibyo ari byo byose by’indi mitwe cyangwa ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa.”
RDC na M23 bakomeje kutumvikana ku ngingo y’imishyikirano mu gihe impande zombi zimaze igihe zisabwa n’amahanga gushyikirana mu rwego rwo gushyira iherezo ku makimbirane zifitanye.


