Umutwe wa M23 nyuma yo kwigarurira Umujyi wa Sake, wemeje ko uri mu nzira ujya kwigarurira Umujyi wa Goma mu rwego rwo kubohora abaturage bawutuyemo.
Byatangajwe na Lawrence Kanyuka uwuvugira mu bya Politiki, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X.
Yagize ati: “Abaturage ba Goma baratesetse cyane kimwe n’abandi banye-Congo. AFC/M23 iri mu nzira ijya kubabohora, bityo bagomba kwitegura kwakira uku kubohorwa. AFC/M23 igiye kubazanira amahoro.”
M23 yemeje ko igiye gufata Goma nyuma y’amasaha make ingabo zayo zigaruriye Umujyi wa Sake.
Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko kuri ubu i Goma hari uruvunganzoka rw’abaturage ndetse n’ingabo zahahungiye.
Amashusho ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yerekana ingabo nyinshi n’ibimodoka by’intambara byuzuye uyu mujyi.
Amakuru avuga ko ingabo za RDC zifatanyije n’iza SADC zamaze kugota uyu mujyi, andi akavuga ko FARDC yatangiye guhungishiriza zimwe mu ntwaro zayo zikomeye i Bukavu.
Kuri ubu ubwoba ni bwose mu batuye i Goma, ndetse amakuru avuga ko bamwe mu bifite ndetse n’abanyamahanga babaga muri uyu mujyi batangiye guhungira mu Rwanda.
Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC umutwe wa M23 ibarizwamo, Corneille Nangaa, aheruka gutangaza ko usibye na Goma M23 igomba no kuzagera i Kinshasa.


