Umutwe wa M23 wemeye ko amashuri yo mu duce tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ugenzura yongera gufungura imiryango, nyuma y’imyaka hafi ibiri yarafunze.
Uyu mutwe mu itangazo wasohoye kuri uyu wa Kabiri, wasabye ababyeyi bo muri za Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo kwihutira “kwandikisha abana babo mu mashuri atandukanye” aziherereyemo.
Mu busanzwe abifite bo mu duce M23 igenzura boherezaga abana babo kwiga mu mashuri y’i Goma, gusa uriya mutwe watangaje ko bitakiri ngombwa bijyanye no kuba imibereho n’amashuri bihenze.
Ku bwa M23, “kuba mu muryango twita ku bana bacu ni ingirakamaro.”
Uyu mutwe wanahamagariye abarezi kudatagira abana bo muri turiya duce ibitambo, ahubwo bagatangira kwitegura umwaka w’amashuri wa 2023.
Wavuze ko kimwe n’abandi bakozi ba Leta bakora mu bwisanzure n’umutekano usesuye, abarimu na bo bakwiye gutera ikirenge mu cy’abaforomo, abaganga, abayobozi ba serivisi za Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta bakorana na wo nta nkomyi, ikindi uburenganzira bwabo bukaba bwubahirizwa.


