Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ukuboza, wigaruriye Centre ya Mushaki wo muri Teritwari ya Masisi nyuma y’imirwano ikaze n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Imirwano hagati y’impande zombi yari yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa mu butumwa yanditse kuri Twitter, yavuze ko Ingabo za RDC ari zo zateye ibirindiro by’Ingabo zabo.
Ati: “Mu rukerera ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa zongeye kutugabaho ibitero mu bice byose byo muri Ruvunda na Kabati no mu nkengero zaho zose. Ingabo za ARC/M23 zikomeje kurwana kinyamwuga no kurwanirira abaturage.”
Bisimwa yunzemo ko ibisasu byarashwe n’ihuriro ry’Ingabo za RDC byangije ibintu by’abaturage, ariko ko M23 yari ikomeje kwirukana ingabo za RDC kugira ngo umutekano wongere ugaruke muri ibi bice.
Uduce imirwano yaberagamo mu rukerera ni mu nkengero za Mushaki ahari ibirindiro bikomeye by’ingabo z’u Burundi, FDLR ndetse na Wazalendo.
Mu ma saa mbili ni bwo M23 yigaruriye burundu centre ya Mushaki, ndetse amakuru y’ifatwa ryawo yemejwe n’Umuvugizi w’Igisirikare cy’uyu mutwe mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X.
Major Willy Ngoma yagize ati: “Intare za Sarambwe zabohoye Mushaki. Umwanzi yakwiye imishwaro, bataye intwaro nyinshi ndetse n’amasasu.”
Yunzemo ko uruhande rw’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya RDC rwanatakarije ingabo nyinshi.
Si ubwa mbere M23 yigarurira Mushaki.
Muri Gashyantare uyu mwaka uyu mutwe wari warigaruriye iyi Centre, gusa uza kuyivamo nyuma yo kubisabwa n’abakuru b’ibihugu by’akarere.


