Umutwe wa M23 witeguye kurinda abaturage n’ibyabo nyuma y’ubwicanyi buherutse gukorerwa abaturage bari mu myigaragambyo yo kwamagana Monusco mu Mujyi wa Goma kuwa 30 Kanama 2023, bukozwe n’igisirikare cya leta n’abafatanyabikorwa bacyo barimo FDLR, abacanshuri n’abandi bitwaje intwaro nk’uko bigaragara mu itangazo washyize ahagaragara kuri uyu wa 1 Nzeri 2023.
Nk’uko bigaragara muri iri tangazo Bwiza yabashije kubona ryashyizweho umukono n’umuvugizi, Laurence Kanyuka, M23 yifatanyije mu kababaro n’imiryango y’abasivili ivuga bishwe bunyamanswa n’igisirikare cya leta gifatanyije n’abafatanyabikorwa bacyo bavuzwe haruguru, isaba ko hakorwa iperereza ryigenga kuri ubu bwicanyi n’ubundi ivuga ko bukomeje gukorwa mu bice yari yarafashe ingabo za leta n’imitwe yitwaje intwaro bakorana zasubiyemo.
M23 iravuga ko abantu biciwe i Goma kuri uyu wa Gatatu ushize bagera kuri 97, barimo abagore n’abana, kandi abishwe bakaba baratewe n’ingabo za leta, bamwe basanzwe aho basengera, abandi mu ngo zabo ndetse n’aho bakorera nk;abiciwe kuri Radio Wazalendo, y’idini ryari ryateguye imyigaragambyo yamagana Monusco.
Uyu mutwe ukomeza uvuga ko wanamenye ko imiryango y’abishwe yimwe imirambo y’ababo, iri tangazo rivuga ko barimo gushyingurwa mu ijoro mu mva rusange mu Kigo cya gisirikare cya Katindo.
Itangazo rikomeza rivuga ko Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo imaze kugira kwica Abanyekongo umukino ukunzwe, kandi ko “bikwiye ko hagira umuntu uhagarika ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi mbere y’uko bifata intera mu gihugu hose bikagishyira muri chaos”
M23 ivuga ko “Ingabo za Guverinoma ya RD Congo zikomeje kuba mu bice byose M23 yashyikirije ingabo za EAC (EACRF), zigaba ibitero ku basivili ziturutse muri ibyo bice mu kurenga ku ihagarikwa ry’imirwano. Ku itariki ya 31 Kanama, 2023 ingabo za Guverinoma ya RDC zishe abasivili batatu (Amani Polepole, Gasore na Zikuze) mu giturage cya Busasamana muri Kilorirwe.
Bakomerekeje cyane Nzeyimana Innocent, bica umushumba kandi biba inka 185.”

Iri tangazo rivuga kandi ko guverinoma yananiwe kuzana amahoro mu burasirazuba bw’igihugu, ari yo nyirabayazana y’amakimbirane akomeje muri Kwamouth n’ikwirakwira ry’imvugo zibiba urwango mu gihugu.
Umutwe wa M23 uvuga ko ubabajwe no gukomeza guceceka k’Umuryango mpuzamahanga, sosiyete sivile, imiryango y’ubutabazi n’iharanira uburenganzira bwa muntu ku bwicanyi bukomeje gukorerwa abasivili, uvuga ko witeguye kwirwanaho, kurinda abaturage b’abasivili ndetse n’ibyabo.


