Umutwe wa M23 wungutse abasirikare barenga 8,000; nyuma yo gusoza imyitozo bari bamazemo amezi atandatu.
Ni imyitozo aba basirikare bakoreraga mu kigo cya gisirikare cya Chanzu giherereye muri Teritwari ya Rutshuru.
Ni abasirikare barimo abahoze mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bishyikirije M23 muri Mutarama uyu mwaka, ubwo yabatsindiraga mu ntambara yasize ifashe umujyi wa Goma.
Amakuru avuga ko bariya basirikare nyuma yo gusoza imyitozo bahise boherezwa mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ndetse mu mujyi wa Bukavu hagaragaye amakamyo menshi yari abatwaye ubwo bawugeragamo baturutse i Goma.
Bivugwa ko M23 iri gutekereza kuba yakwigarurira umujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ikaba impamvu yatangiye kohereza bariya basirikare hafi yawo.
Muri Gashyantare uyu mwaka ubwo bariya basirikare basurwaga mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za M23, Gen. Sultani Makenga mbere yo kujya ku ikosi, yababwiye ko bagiye kuvanwamo “ubuginga Tshisekedi yabashyizemo”, anabateguza ko mu kazi kabategereje harimo “kubohora Congo no kubohora abanye-Congo”.


