Umutwe wa M23 ku Cyumweru tariki ya 14 Nzeri wungutse abasirikare bo mu mutwe udasanzwe 7,437; nyuma yo gusoza imyitozo bari bamaze amezi atandatu bahabwa.
Ni imyitozo aba basirikare biganjemo abahoze mu ngabo za Leta ya RDC (FARDC) bihuje na M23 ubwo yafataga imijyi ya Goma na Bukavu mu ntangiriro z’uyu mwaka bahererwaga mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za AFC/M23, Gen. Sultani Makenga, yashimye bariya basirikare ku bw’umuhate ndetse n’intego bagaragaje, abasaba gukoresha ubumenyi bahawe bakorera igihugu.
Gen Makenga wavuze ko ibibazo byose biri muri Congo byazanywe na Tshisekedi wahaye agaciro abarimo imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, Wazalendo n’abacancuro yinjije mu ngabo z’igihugu, avuga ko akwiye kuva ku butegetsi kuko ntacyo ashoboye, kandi ko nta bandi bazabikora atari igisirikare cya AFC/M23.
Yaboneheyo gusaba bariya bakomando kwitegura urwo rugamba, ati: “Muriteguye ngo tubohore igihugu cyacu, turandure akarengane gakorerwa Abanyekongo? Kugira ngo tubigereho ni ngombwa ko murangwa n’imyitwarire myiza itandukanye n’iya bariya duhanganye na bo.”
Yavuze kandi ko igisirikare cya AFC/M23 ari cyo gikwiye igihugu cyabo, kuko ari igisirikare kirangwa no gukora kinyamwuga no kudahutaza abaturage, kandi ko ibyo bikwiye guhora bikiranga mu rwego rwo kwirinda kuzisanga mu makosa nk’ahora akorwa n’igisirikare cya Leta.
Usibye bariya basirikare barenga 7,000; ubuyobozi bwa AFC/M23 buvuga ko abandi babarirwa mu 12,000 kuva mu cyumweru gitaha na bo bazatangira amahugurwa abategurira kuba abasirikare kabuhariwe.


