Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa kuri uyu wa Gatatu yakiriye mu biro bye mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, bagirana ibiganiro byagarutse ku Rwanda.
Perezidansi ya Congo Kinshasa ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X rwahoze rwitwa Twitter, yatangaje ko ibiganiro bya Macron na Tshisekedi “byongeye gushimangira ubushake bw’u Bufaransa bwo kubahiriza ubusugire bw’imbibi n’ubwigenge bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe umutekano ukomeje kuba mubi bitewe n’ifatwa ry’uduce tumwe two mu Burasirazuba bwa RDC dufitwe n’Ingabo z’u Rwanda.”
Yunzemo ko bariya bagabo banaganiriye kuri kandidatire ya RDC ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.
Kinshasa irateganya gutanga kugira ngo azahatane n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo umaze imyaka itandatu ayobora uriya muryango, amakuru akavuga ko Dr. Dénis Mukwege wigeze guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel ari we uhabwa amahirwe kurusha abandi.
Kuri ubu ntibiramenyekana niba Macron yemereye Kinshasa kuzashyigikira umukandida wayo, nyuma y’uko Tshisekedi abisabye Macron.
Aba bagabo bombi baherukaga guhurira i Paris mu kwezi gushize kwa Mutarama.


