Mu gihe urugendo nyamukuru ruzaranga uruzinduko rwe ari ukwitabira inama ya G20 izabera i Johannesburg ku itariki ya 22 na 23 Ugushyingo, Perezida w’u Bufaransa arateganya kuboneraho gusura ibindi bihugu bya Afurika mu rwego rwo kuvugurura umubano hagati y’u Bufaransa na Afurika, hagamijwe ubufatanye buringaniye.
Ni muri urwo rwego ategerejwe mu Birwa bya Maurice kuri uyu wa Kane, itariki 20 Ugushyingo, nyuma akazerekeza muri Afurika y’Epfo, Gabon, na Angola.
Uruzinduko rwe muri Maurice ruzaba rufite byinshi rusobanuye kuko ari rwo rwa mbere rwa Perezida w’u Bufaransa mu myaka 32 ishize. Arashaka kongera kubyutsa umubano hagati ya Paris na Port Louis. Iki gihugu gikomeje umurage w’Igifaransa kandi gifatwa nk “umuturanyi” w’ingenzi w’u Bufaransa kubera ko cyegereye Mayotte n’Ikirwa Réunion bifatwa nk’intara z’u Bufaransa.
Kuri iyi nshuro ariko, biteganijwe ko Emmanuel Macron ashishikajwe cyane no gutsimbataza umubano we na Minisitiri w’intebe Navin Ramgoolam, dore ko u Bufaransa buherutse guhura n’ikibazo muri kariya kubera ihirikwa rya Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, wafatwaga nk’inshuti ya Paris.
Nyuma ya Maurice, Emmanuel Macron azerekeza muri Afurika y’Epfo aho, mbere yo kwitabira inama ya G20 izabera i Johannesburg, guhera ku wa Gatandatu, itariki ya 22 Ugushyingo, azitabira kuwa Gatanu i Pretoria, umunsi uzarangwa no gutangiza inama y’ubucuruzi hagati y’u Bufaransa na Afurika y’Epfo ijya gusa n’iyiba hagati y’u Bufaransa na Nigeria.
Hanyuma, Emmanuel Macron azerekeza muri Gabon “kwemeza no gushimangira” ubufatanye bwiza, bwavuguruwe kandi bureba imbere nk’uko bisobanurwa na Perezidansi y’u Bufaransa. ” Uru ruzaba ari uruzinduko rwa mbere rwa Perezida w’u Bufaransa muri Libreville kuva Brice Oligui Nguema yagera ku butegetsi.
Hanyuma, uruzinduko rwa Perezida Macron muri Afurika ruzasorezwa mu ntangiriro z’icyumweru gitaha i Luanda, muri Angola, ahazabera inama ihuza Afurika Yunze Ubumwe n’Ubumwe bw’u Burayi.


