Kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Nzeri, Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yasheshe guverinoma ye nyuma y’iminsi y’imyigaragambyo yiciwemo abantu Umuryango w’Abibumbye uvuga ko bagera kuri 22.
Mu ijambo ryatambutse kuri televiziyo, Perezida Rajoelina yagize ati: “Nahisemo guhagarika imirimo ya Minisitiri w’intebe na guverinoma.”
Yavuze ko Minisitiri w’intebe Christian Ntsay hamwe n’abandi baminisitiri bazagumaho by’agateganyo kugeza igihe hashyizweho guverinoma nshya. Yatanze igihe cy’iminsi itatu yo gusuzuma uwaba minisitiri w’intebe mushya.
Ati: “Ndumva uburakari, umubabaro, n’ingorane ziterwa no kubura kw’amashanyarazi n’ibibazo byo gutanga amazi”. “Ibyo mwasabye byarumviswe, kandi ndasaba imbabazi niba hari abagize guverinoma batakoze akazi abaturage bari biteze.”
Ku wa Gatanu, Perezida Rajoelina yari amaze kwirukana minisitiri w’ingufu.

Imyigaragambyo ya Madagascar yatewe n’iki?
Kuva ku wa Kane, abantu ibihumbi n’ibihumbi biganjemo urubyiruko bishoye mu mihanda bigaragambyaga, mu rwego rwo kwamagana ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato ndetse n’amazi n’ubukene bukabije bwiyongera.
Bamwe mu bigaragambyaga bari bafite ibyapa byanditseho ngo “Turashaka kubaho, ntidushaka kuramuka”, interuro nyamukuru y’abigaragambya.
Madagascar, ikirwa kinini giherereye ku nkombe y’iburasirazuba bwa Afurika y’amajyepfo, kiza mu mwanya cumi ya nyuma mu cyegeranyo cy’Umuryango w’Abibumbye mu bijyanye n’iterambere rya muntu.

Banki y’Isi ivuga ko bitatu bya kane by’abaturage bo kuri iki kirwa babarirwa muri miliyoni 30 bari munsi y’umurongo w’ubukene mu 2022 .
Hejuru gato ya kimwe cya gatatu, cyangwa 36% by’abaturage ba Madagascar bafite amashanyarazi, ariko badashobora kwiringira kubera ko amara amasaha menshi buri munsi yabuze.
Urwego rwa leta rushinzwe amashanyarazi n’amazi, Jirama, rutangaza ibura ry’umuriro n’amazi riteganyijwe hafi ya buri munsi kuri Facebook.


