Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Madamu Jeannette Kagame avuga ko mu iterambere ry’umuryango nyarwanda n’umusanzu w’abana ari uw’ingenzi.
Ni ubutumwa yatanze abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, kuri uyu wa 20 Kamena 2019, ubwo mu Rwanda hizihizwa Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, akaba anashishikariza kwimakaza umuhate wo gushaka ubumenyi mu bana b’u Rwanda ari nako hakomezwa umuryango.
Yagize ati “Twimakaze mu bana bacu umuhate wo gushaka ubumenyi, umuco wo gukora neza, guhanga ndetse no kugira intego n’indagagaciro mu buzima, kuko umusanzu wabo ari uw’ingenzi mu Muryango Nyarwanda”.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi w’umwana w’Umunyafurika, igira iti “Turi abana bafite icyerekezo kiza twanze ugutwita kw’abangavu”.
Ku rwego rw’isi, uyu munsi wizihizwa ku wa 16 Kamena, ariko mu Rwanda uyu munsi ukaba warasubitswe bitewe n’uko iyi tariki yahuye n’igikorwa cyo gutangiza Marathon mpuzamahanga ya Kigali igamije kwimakaza amahoro (Kigali International Peace Marathon) yabaye ku ncuro yayo ya 15.


