Kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Mutarama 2026, mu nkambi y’impunzi ya Mahama, ituwe n’abanyamahanga basaga 72,184 baturuka mu bihugu 14 bitandukanye, iherereye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, hakomereje ubukangurambaga bugamije gukangurira abatuye inkambi gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Muri ubu bukangurambaga, abaturage basobanuriwe igisobanuro cy’ibiyobyabwenge nk’uko biteganywa n’amategeko, ingaruka mbi bigira ku buzima bw’ubikoresha no ku muryango muri rusange, ibihano biteganywa n’amategeko ku ikoreshwa ryabyo, uko uwabaswe n’ibiyobyabwenge afashwa, ndetse n’ingamba buri wese yafata mu gukumira no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Abitabiriye ubu bukangurambaga kandi basobanuriwe ibikorwa bigize icyaha cyo gusambanya umwana, ibihano biteganywa n’amategeko, zimwe mu mpamvu zituma abana basambanwa, ingaruka zo gusambanya umwana (ku mwana wasambanyijwe no kuwamusambanyije), uburyo bwo kubungabunga ibimenyetso mu gihe habaye icyaha, ndetse n’ingamba zikwiye gufatwa mu rwego rwo gukumira no kurwanya iki cyaha.
Umwe mu bitabiriye ubu bukangurambaga witwa UWIZEYE Janvier yavuze ko ubu bukangurambaga bwamufashije gusobanukirwa byimbitse ingaruka z’ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yagize ati: “Ubu bukangurambaga bwamfashije gusobanukirwa ubwoko bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka bigira ku muryango n’umutekano w’inkambi muri rusange. Nasobanukiwe kandi icyo amategeko ateganya ku cyaha cyo gusambanya umwana.”

Umukozi wa MINENA Uyoboye inkambi, MWIZERWA Eric, yashimiye abitabiriye ubu bukangurambaga abasaba gufatanya n’ubuyobozi bw’inkambi n’izindi nzego bireba mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, cyane cyane batanga amakuru ku gihe.
Ubu bukangurambaga buri gukorwa n’ishami ry’Ubushinjacyaha Bukuru rishinzwe gukurikirana ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibiyobyabwenge (Anti-GBV & E-Drugs Unit) ndetse n’Ubushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rwa Nyarubuye iyi nkambi iherereyemo ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC). Kuri ubu bumaze gukorerwa mu nkambi z’impunzi 5, bukazakomereza mu nkambi y’impunzi ya Nyabiheke iherereye mu Karere ka Gatsibo.


