Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Maj Gen Alexis Kagame ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, CP Vincent B Sano, ku wa Mbere tariki ya 27 Ukwakira bakiriye Inzego z’umutekano z’u Rwanda zari zimaze umwaka zikora ibikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Ingabo n’Abapolisi bagize Inzego z’umutekano z’u Rwanda bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, bayobowe n’Umuhuzabikorwa wazo, Maj Gen Emmy K Ruvusha.
Ubwo yabakiraga, Maj Gen Kagame yashimye abasirikare n’Abapolisi ku bw’akazi kadasanzwe bakoze, ubunyamwuga n’ubwitange bagaragaje mu gihe cy’umwaka bamaze mu butumwa.
Maj. Gen Kagame kandi yabasabye gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza n’ikinyabupfura.
U Rwanda rufite ingabo n’abapolisi muri Mozambique kuva muri Nyakanga 2021, rukaba rwarazoherejeyo kugarura amahoro nyuma y’uko intara ya Cabo Delgado yari imaze imyaka myinshi yarayogojwe n’ibyihebe byo mu mutwe wa Ansar Al Sunnah uzwi nka Al Shabaab.
Icyiciro cy’Ingabo n’abapolisi bageze i Kigali ku wa Mbere baheruka gusimburwa na bagenzi babo bagize icyiciro gishya kiyobowe na Maj. Gen Vincent Gatama.


