Maj Gen Kayemba yise Tshisekedi umubeshyi

Maj Gen Silver Kayemba wo mu ngabo za Uganda (UPDF), yashinje Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ubutegetsi bwe kubeshya abaturage ba kiriya gihugu ku bijyanye na manda y’Ingabo EAC yohereje muri kiriya gihugu.

Muri Nzeri umwaka ushize ni bwo EAC yatangiye kohereza muri RDC ingabo zo kuhagarura amahoro.

Ni icyemezo uyu muryango wafashe mu gihe imirwano ikomeye yari imaze igihe isakiranya ingabo za Congo (FARDC) n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zari zimaze igihe zigarurira uduce dutandukanye tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ingabo za EACRF zikigera muri RDC cyakora ntizishimiwe n’abayobozi ndetse n’abaturage b’iki gihugu bazishinje kuba zaranze kujya mu mirwano n’inyeshyamba za M23.

Ku bwa Maj Gen Kayemba, kuba Ingabo za EAC zajya mu mirwano na M23 ntabwo biri mu nshingano zahawe mbere yo koherezwa muri RDC.

Yavuze ko icyabayeho ari uko Tshisekedi n’ubutegetsi bwe babeshye abanye-Congo ku bijyanye n’inshingano za ziriya ngabo, ari na byo byatumye zukwa inabi na bo.

Yagize ati: “Nabonye igihugu cyakiriye Ingabo za EAC kibwira intumwa [zayo] ngo ubutumwa bwanyu bugomba kugenda, kubera ko mutari gukora icyabazanye hano. Icyabazanye hano ni ukurwana n’imitwe yitwaje intwaro. Ariko iyo urebye muri manda [y’izo ngabo], ibyo si byo ivuga. Manda ntabwo ikwemerera kujya mu mirwano, ariko Guverinoma y’igihugu cyakwakiriye ikwitezeho gukora ibyo.”

“Ibi ngibi biranjyana ku makuru y’ibihuha. Kubera ko igihugu cyatwakiriye kiravuga ko tugomba kurwana, abaturage na bo baravuga bati ‘mugomba kurwana’.”

Maj Gen Kayemba yavuze ko niba Guverinoma ya RDC n’abaturage bayo bashyira igitutu ku ngabo za EAC ko zigomba kurwana cyangwa zigataha, bisobanuye ko na zo umutekano wazo utizewe “kubera amakuru atari ukuri.”

Yunzemo ati: “Amakuru atari yo ashobora kubaho muri sosiyete, ariko hari amakuru atari yo mu miyoborere. Igihugu cyakiriye ntabwo cyabwiye abaturage bacyo ko manda y’ubu butumwa hatarimo kurwana. Niba badahaye abaturage amakuru, abaturage birangira babereye inyamaswa Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro.”

Uyu musirikare wari mu nama itegura indi yo ku rwego rwa ba Minisitiri b’ibihugu bifite ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, yavuze ko ubutumwa burimo ubw’ingabo za EAC bugiye kurangira atari uko bwagenze nabi, ko ahubwo Guverinoma zirimo iya RDC zahisemo kubeshya abaturage bazo bijyanye no kuba Ingabo zitarakoze ibyo [za Guverinoma] zifuzaga.

Nta gihindutse ubutumwa bw’Ingabo za EACRF muri RDC buzarangira mu Ukuboza uyu mwaka.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *