Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe (AUC) yohereje ubutumwa bw’indorerezi z’amatora (AU EOM) muri Cameroun mbere y’amatora ya perezida ateganijwe kuri iki Cyumweru, itariki ya 12 Ukwakira. Indorerezi zoherejwe na AU ziyobowe n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda na Perezida wa Sena, Bernard Makuza.
Nk’uko byatangajwe na AUC ku itariki ya 10 Ukwakira, intego y’ubutumwa yari uugukurikirana iminsi ya nyuma yo kwiyamamaza, ibikorwa by’amatora ku munsi w’itora, harimo gufungura ibiro by’itora, imigendekere y’amatora, ndetse no gufunga ibiro no kubara amajwi.
Ubu butumwa bwageze muri Cameroun ku itariki ya 7 Ukwakira, bugizwe n’indorerezi 40 z’igihe gito (STOs) zaturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika.
Indorerezi zirimo abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika Yunze Ubumwe, ba ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri AU i Addis Abeba, abayobozi bo mu nzego zishinzwe amatora, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta, abahanga mu itangazamakuru, ndetse n’abagize ibigo by’amashuriya kaminuza.
Bakomoka mu bihugu byinshi bigize Umuryango wa AU harimo Algeria, Burkina Faso, u Burundi, Côte d’Ivoire, Repubulika ya Centrafrica, Tchad, Djibouti, Misiri, Eswatini, Ethiopia, Gabon, Ghana, Kenya, Madagascar, Liberia, Maurtius, Namibia, Nigeria, Rwanda, Senegal, Seychelles, Somalia, Afurika y’Epfo, Tanzania, Tunisia, Uganda, na Zimbabwe.
Ubu butumwa buri muri Cameroun kuva ku itariki ya 7 kuzageza ku ya 16 Ukwakira, bukazatanga raporo yabwo y’ibanze ku itariki ya 14 Ukwakira muri Hoteli Hilton i Yaoundé.


