Malawi igiye kohereza abandi Banyarwanda

Guverinoma ya Malawi yatangaje ko yifatanyije n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR, igiye gutangira koherereza u Rwanda Abanyarwanda 44 bifuje gutaha ku bushake.

Nk’uko ikinyamakuru Nyasa Times cyabitangaje, Minisitiri w’umutekano w’imbere w’iki gihugu, Ken Zikhale Ng’oma kuri uyu wa 13 Kamena 2023 yamenyesheje abanyamakuru ko igikorwa kiratangira kuri uyu wa Gatatu.

Minisitiri Zikhale yasobanuye ko hazataha n’iz’ibindi bihugu kandi ngo zabitewe n’uko nta ntambara ikiri mu bihugu byabo. Ati: “Izo mpunzi ni zimwe zifuza gutaha, cyane cyane izikomoka mu Rwanda kubera ko nta ntambara ikiriyo.”

Umuyobozi wa UNHCR mu karere ka Afurika y’Amajyepfo, Valentine Tapsoba, yemeje aya makuru, asobanura ko iri shami rizakomeza gukorana na guverinoma ya Malawi mu gufasha impunzi z’ibihugu bitandukanye muri gahunda zirimo gutaha.

Ku Barundi, guverinoma ya Malawi isobanura ko hari ibiganiro biri kuba hagati y’impande zombi kugira ngo bikomeze binozwe, cyane ko inyandiko z’ingendo zamaze gutegurwa.

Malawi igiye kohereza aba Banyarwanda nyuma y’aho tariki ya 11 Kamena yohereje Niyongira Théoneste wari umaze igihe kinini ashakishwa n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda kubera ibyaha bya jenoside bumukurikiranyeho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *