Malawi: Umunyamategeko uri inyuma yo gutesha agaciro amatora ya Perezida, yanze kuba Minisitiri

Umunyamategeko wo muri Malawi wagize uruhare runini mu gutesha agaciro amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Gicurasi 2019, Mordecai Msiska yanze umwanya wa Minisitiri w’Ubutabera yahawe na Perezida mushya, Lazarus Chakwera.

Peter Mutharika wari Perezida wa Malawi ni we wari watsinze ayo matora, ku majwi 38%, akurikirwa na Lazarus Chakwera wagize 35% naho Saulos Chilima agira 20%. Muri Gashyantare 2020 ni bwo Urukiko rushinzwe itegekonshinga, ari na rwo rukuru muri iki gihugu, rwatangaje ko rutesheje agaciro ayo matora, rwanzura ko hagomba kuba andi bidatinze.

Abanyamategeko bakora muri uru rukiko bashimiwe igikorwa cy’ubutwari bakoze, kuko cyagombaga no gushyira ubuzima bwabo mu kaga bikabaviramo no kwicwa. Ibyo byatumye ingabo z’igihugu zibaha uturindamasasu (bullet proof) rwo kwambara mu buryo bwo kurinda ubuzima bwabo.

Tariki ya 23 Kamena ni bwo amatora yasubiwemo, tariki ya 27 Kamena, Komisiyo ishinzwe amatora muri Malawi itangaza ko Lazarus Chakwera utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Mutharika yatsinze ku majwi 59.34%.

Perezida Chakwera akimara kurahira, tariki ya 29 Kamena yahise ashyiraho ba Minisitiri bashya batanu bihutirwa, Mordecai aza kuri urwo rutonde gusa ntiyabyemeye uretse gushimira Umukuru w’Igihugu mushya wari umugiriye icyizere nk’uko igitangazamakuru Malawi24 cyabitangaje.

Mordecai yanze uyu mwanya ngo kuko byari kugaragara ko ubwo we na bagenzi be bateshaga agaciro amatora yo muri Gicurasi 2019, yashakaga umwanya ukomeye nk’uwo ku butegetsi bushya. Kwemera uwo mwanya, ngo cyari kuba nk’igihembo ahawe, ibyo yarabyanze ahubwo yemera gukomeza inshingano ze z’ubujyanama mu mategeko.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *