Malawi: Umunyarwanda afunzwe akekwaho gutera gerenade igakomeretsa abarimo Abarundi

Abantu batanu harimo Abarundi babiri, nibo bakomerekeye mu gitero cy’igisasu cya gerenade cyabereye mu nkambi y’impunzi ya Dzaleka muri Malawi, nk’uko bitangazwa n’igipolisi cy’icyo gihugu, kivuga ko cyahise gita muri yombi Umunyarwanda ukekwaho kugikora.

Iki gitero cyabaye ku wa Gatatu saa moya z’ijoro ku isoko rinini ryo muri iyo nkambi, uwatawe muri yombi akaba yabigize nkana.

Umuvugizi wa Polisi ya Malawi mu gace ka Dowa, Gladsom M’bumpha, yatangarije BBC dukesha iyi nkuru ko izindi mpunzi ko ” Babonye yakije umwambi Mbere y’uko ikintu byaketswe ko ari gerenade

M’bumpha avuga ko muri aba batanu bakomeretse harimo Butoyi Fideli, uyobora impunzi z’Abarundi muri iyo nkambi na Bruno Ndayishime, umunyamabanga we.

Uyu mupolisi kugeza ubu bataramenya icyatumye habaho icyo gitero gusa ngo uwo Munyarwanda Ari guhatwa ibibazo.”

Gladson M’bumpha avuga ko iyo kambi irimo impunzi “z’Abarundi, Abanyarwanda n’Abakongomani”, ariko ko harimo n’izindi ziva mu bihugu bitandukanye nka Tanzania na Somalia.

Avuga ko iki ari cyo gitero cya mbere kibaye muri iyo nkambi yo mu karere ka Dowa, kandi ko polisi iri gukora ibishoboka byose kugira ngo hamenyekane icyatumye habaho icyo gitero.

Ati ” Ni ikintu cyatumye turyamira amajanja kuko impunzi ntizemerewe gutunga intwaro.”

Avuga ko iyo nkambi yari isanzwe itekanye imbere y’uko iki gitero kiba.

BBC ivuga ko ubu hari umwuka w’ubwoba mu mpunzi cyane izikomoka mu Burundi, zivuga ko “Twari dusanzwe tubanye neza n’Abanyarwanda baba hano.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *