Muri Mali haravugwa amakuru y’abagera kuri 70 bitabye Imana nyuma yo kugwirwa n’ikirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro.Ubuyobozi buvuga ko cyaguye mu mpera z’icyumweru gishize.
Karim Berthé, umwe mu bayobozi bakuru ba guverinoma ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yemereye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika Associated Press maze ko ari impanuka yabaye.
Nta makuru atangazwa nyiri izina y’icyateye iyi mpanuka yabereye mu karere ka Kangaba mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’akarere ka Koulikoro gusa impanuka nk’izi z’ibirombe zikunze kubaho muri Mali biturutse kukutita ku bikoresho byifashishwa mu bucukuzi bijyanye n’igihe.
Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ubucuruzi n’ishami ry’ubucuruzi muri Amerika kivuga ko Mali ari kimwe mu bihugu byohereza mu mahanga cyane amabuye y’agaciro , kugeza kuri 80%.Ivuga ko abantu barenga miliyoni 2, cyangwa abarenga 10% by’abatuye Mali, batunzwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Minisiteri y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yagereranije ko igihugu gifite toni 800 mu bubiko bwa zahabu. Pona yavuze ko iki gihugu gifite kandi miliyoni 2 z’abacukuzi b’amabuye bacukura mu birombe bigera kuri 300.


