20250923_100716

Mali, Burkina Faso na Niger byikuye muri ICC

Ibihugu bitatu byo muri Afurika y’Uburengerazuba, Mali, Burkina Faso na Niger, byatangaje ko byikuye mu Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), bivuga ko uru rukiko rukoreshwa nk’“igikoresho cy’ubukoloni bushya.”

Itangazo ryasohotse ku wa Mbere, ryasobanuye ko ibi bihugu biyobowe n’abasirikare bitakibonamo ubushobozi bwo gukurikirana ibyaha by’intambara, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ibyaha by’ubugome n’ibyaha bya Jenoside.

Mali, Burkina Faso na Niger bimaze imyaka irenga makumyabiri biri mu banyamuryango b’Urukiko rwa ICC ruri i La Haye mu Buholandi. Ariko mu myaka ishize, ibi bihugu byashatse kwitandukanya n’imiryango n’imikoranire byagiranaga n’ibihugu by’i Burayi n’Amerika, ndetse bigirana ubufatanye bushya n’Uburusiya.

Byari bisanzwe ari binyamuryango bya ECOWAS, umuryango w’ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika, ariko byawuvuyemo bikora ishyirahamwe rishya ryitwa Alliance of Sahel States (AES).

Ibi bihugu byose bitatu biri mu ntambara ikomeye n’imitwe y’iterabwoba ya kiyisilamu imaze imyaka myinshi ifite uduce tunini iri kugenzura, ikora n’ibitero bihoraho ku ngabo za Leta.

Amashyirahamwe arimo Human Rights Watch yakunze gushinja izi ngabo hamwe n’abafatanyabikorwa bazo gukora ibyaha bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara, harimo no kwica abaturage. Mu kwezi kwa Mata, impuguke za Loni zavuze ko igikorwa cyiswe kwica abantu benshi mu buryo bw’ikirenga cyakozwe n’ingabo za Mali gishobora gufatwa nk’icyaha cy’intambara.

Urukiko rwa ICC rwari rwaratangiye iperereza muri Mali kuva muri 2013, ubwo intambara yasize uduce tw’amajyaruguru nka Gao, Timbuktu na Kidal mu maboko y’imitwe y’iterabwoba, bikaza gutuma u Bufaransa butabara.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *