Umuntu witwaje imbunda utaramenyekana yarashe kandi yica abapolisi babiri bo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kubungabunga Amahoro muri Mali ubwo bari ku irondo hafi y’umujyi wa Timbuktu nk’uko umuyobozi w’ubutumwa El-Ghassim Wane yabitangaje .
Kuri uyu wa Gatanu, abinyujije kuri twitter, Wane yagize ati: “Namaganye iki gikorwa kibi kandi nifurije gukira vuba abandi bane babungabunga amahoro bakomeretse.”
Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Mali (MINUSMA) “bwamaganye cyane” icyo gitero cyahitanye abasirikare babwo nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
MINUSMA yagize iti “Irondo rya polisi y’Umuryango w’Abibumbye ryatewe ku ya 16 Ukuboza i Timbuktu [mu majyaruguru ya Mali]. Babiri mu bapolisi bacu barimo umugore, bahasize ubuzima abandi bane barakomereka, umwe muri bo arakomereka bikabije, ”
Kuva muri 2012, Mali irimo guhangana n’inyeshyamba zitwaje intwaro.
Ejo hazaza h’ubutumwa bwa MINUSMA harashidikanywaho mu gihe urugomo rwiyongera hagati, mu majyaruguru no mu burasirazuba bw’iki gihugu cyo muri Afurika y’uburengerazuba.


