diop-3.jpg

Mali yanze ubusabe bw’u Budage bwo guhagarika umubano n’Abarusiya

Leta ya Mali yatangaje ko idashobora gushyira mu bikorwa ubusabe bw’u Budage bwo guhagarika umubano hagati yayo n’Abarusiya, bwashingiraga ku ntambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine muri Gashyantare 2022.

Kuri uyu wa 13 Mata 2022, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Budage, Annalena Baerbock, yahuye na Colonel Assimi Goïta uyoboye inzibacyuho ya Mali n’abandi bayobozi bakuru, baganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi by’umwihariko mu rwego rw’umutekano no kuri gahunda y’amatora.

Nyuma yaho nk’uko iyi nkuru dukesha TV5 Monde ibivuga, Minisitiri Baerbock yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, agaragaza ko igihugu cye gifite impungenge z’umutekano w’abaturage ba Mali, bitewe n’imikoranire avuga ko iki gihugu gifitanye n’umutwe w’abacancuro w’Abarusiya wa Wagner ushinjwa kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ndetse no kugira uruhare mu ntambara iri kubera muri Ukraine.

U Budage bufite abasirikare barenga 1300 muri Mali barimo 320 bari mu mutwe w’ingabo z’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi ziha iza Mali imyitozo ya gisirikare, EUTM n’abandi bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MINUSMA.

Minisitiri Baerbock yavuze ko iki gihugu nikidahagarika mu buryo bugaragara imikoranire na Wagner Group, ubufatanye cyangwa se umubano w’ibihugu byombi uzahagarara.

Yagize ati: “Ntabwo twakomeza ubufatanye mu gihe baba batitandukanyije mu buryo bugaragara n’imitwe y’Abarusiya. Putin arimo guteza intambara y’urugomo muri Ukraine, bihabanye n’uburenganzira bw’abantu.”

Ariko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop mu butumwa busubiza Baerbock, yongeye gutangaza ko igihugu cye kidakorana n’umutwe w’abacancuro. Ati: “Mali nta mutwe wigenga ikorana na wo nk’uko ibishinjwa. Ifite ubufatanye bwa Leta n’indi hagati n’u Burusiya kandi bumaze igihe.”

Minisitiri Diop yavuze ko bidakwiye kwitiranya ibintu kuko igihugu cye nta ruhare kirimo kugira ku bibera muri Ukraine. Ati: “Tugomba kureka kwitiranya ibintu. Mali nta ruhare igira mu bibera muri Ukraine.”

Yaboneyeho asaba buri gihugu gifitanye umubano na Mali kubaha amahitamo yayo mu rwego rwa dipolomasi, Ati: “Mali irifuza gukorana n’abafatanyabikorwa bayo bose barimo: u Budage, u Burusiya, u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Turasaba ko buri gihugu dufitanye ubufatanye cyubaha amahitamo ya Mali.”

Ubutumwa bw’ingabo z’u Budage muri EUTM na MINUSMA buzarangira muri Gicurasi 2022. Inteko ishinga amategeko ishobora kuzabwongerera igihe bitewe n’ibyo ibihugu byombi bizumvikana, cyangwa ikabushyiraho akadomo nk’uko Minisitiri Baerbock yateguje.
diop-3.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *