Guverinoma ya Mali yasabye Umuryango w’Abibumbye gucyura abasirikare bawo bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu (MINUSMA).
Ni nyuma y’imyaka 10 Loni yohereje muri Mali Ingabo zo kuhagarura amahoro, kubera ibitero bya Islamic State byatangiye kwibasira iki gihugu kuva muri 2012.
Uburakari bwatewe n’umutekano muke ukomeje kwiyongera muri Mali bwatumye hagati ya 2020 na 2021 muri iki gihugu hanamo Coup d’à‰tat ebyiri.
Kuva Colonel Asimi Goà¯ta uyoboye Mali kuva muri 2021 yajya ku butegetsi umwuka warushijeho kuba mubi hagati ya Bamako na MINUSMA, ndetse n’ibihugu birimo u Bufaransa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop, ku wa Gatanu yabwiye akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko “MINUSMA irasa n’iyabaye ikibazo mu gukwirakwiza umwuka mubi ushingiye ku moko.”
Yakomeje agira ati: “Ibi biri guteza itakara ry’icyizere mu baturage ba Mali, ndetse bigateza ikibazo cy’icyizere [gike] hagati y’ubutegetsi bwa Mali na MINUSMA. Guverinoma ya Mali irasaba icyurwa rya MINUSMA nta gukererwa.”
Loni ifite abasirikare babarirwa mu 16,000 yohereje mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mali.
Kugira ngo aba basirikare bacyurwe, bisaba ko akanama k’umutekano ka Loni gatora umwanzuro ubyemeza bitarenze ku wa 30 Kamena.
Uyu mwanzuro kandi kugira ngo ushyirwe mu bikorwa bisaba uhabwa umugisha n’ibihugu by’u Burusiya, u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’u Bufaransa; ibihugu bigize akanama gahoraho gashinzwe umutekano ku Isi muri Loni.


