Ikipe ya Manchester City yaraye ikatishije itike ya 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions league, nyuma yo gusezerera Atlético de Madrid ku giteranyo cy’igitego 1-0.
Igitego rukumbi Kevin de Bruyne yatsindiye mu mukino ubanza wabereye mu Bwongereza mu cyumweru ni cyo cyafashije Manchester City gusezerera Atlético.
Iyi kipe y’umutoza Pep Guardiola igomba guhurira muri 1/2 cy’irangiza na Real Madrid yo yasezereye Chelsea bigoranye ku giteranyo cy’ibitego 6-5.
Atlético Madrid y’umutoza Diego Simeone mu ijoro ryakeye yari yakiriye Manchester City, mu mukino w’ishiraniro warangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0.
Ni umukino warimo imbaraga ndetse n’ishyaka byo mu rwego rwo hejuru, ibyatumye urangwamo ubushyamirane hagati y’abakonnyi b’impande zombi.
Manchester City yari yawutangiye isatira cyane, gusa iza gucibwa intege n’imvune za De Bruyne na Kyle Walker.
Igice cya kabiri cy’umukino hafi ya cyose cyaranzwe no gusatira gukomeye ku ruhande rwa Atlético Madrid yari ishyigikiwe cyane n’umurindi w’abafana bayo bari buzuye Stade ya Wanda Metropolitano.
Umunya-Argentine Angel Correa yashoboraga kubonera Atlético igitego cyo ku munota wa 102 cyari guhita gisubiza umukino irudubi, gusa Manchester City irokorwa n’umunyezamu Ederson Morães.
Ni na ko byagenze ku munota wa nyuma w’umukino ubwo uyu munyezamu nanone yakuragamo umupira wa Correa na wo washoboraga kuvamo igitego cyo kwishyura cya Atlético.
Iyi kipe yarangije umukino ifite abakinnyi 10 mu kibuga nyuma y’ikarita itukura yo ku munota wa 88 w’umukino yeretswe myugariro Felipe wari ukiniye nabi Phil Foden.
Ni ikosa rya kabiri rikomeye Felipe yari akoreye kuri Foden, dore ko uyu rutahizamu ukiri muto wa Manchester City yakinnye igice kinini cy’uriya mukino afite igipfuko mu mutwe, nyuma yo gukubitwa umutwe n’uriya myugariro.
Ikarita ya Felipe yakurikiye ubushyamirane bwahuje abakinnyi ba Atlético barimo nka Stefan Savic wakubise Raheem Sterling mbere yo gupfura umusatsi Jack Grealish.
Grealish na Savic nyuma y’umukino na bwo bari barwaniye mu rwambariro biba ngombwa ko abarimo Polisi bafatafata.
Undi mukino wa 1/2 cy’irangiza uzahuza Liverpool yasezereye Benfica ku giteranyo cy’ibitego 6-4 na Villarreal yo muri Espagne yatunguye ikigugu Bayern Munich ikagisezerera ku bitego 2-1.







