Al Ahli Tripoli yo muri Libya, ikinamo Abanyarwanda Manzi Thierry na Bizimana Djihad, yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri icyo gihugu ku nshuro ya 14.
Ku wa Kabiri, bakiniye kuri Stade ya Città di mu Butaliyani, bakina umukino wa nyuma wa kamarampaka bahura na Al Hilal Benghazi.
Al Ahli yasabwaga kunganya kugira ngo yegukane igikombe, ariko itsinda ibitego 2-0, harimo icya mbere cyatsinzwe na Manzi Thierry ku munota wa 5 n’icya kabiri cya Hamdou El Houni ku munota wa 83.
Nyuma y’uyu mukino, Al Ahli Tripoli yagize amanota 13, irusha atanu Al Hilal Benghazi, ihita yisubiza igikombe cya shampiyona. Manzi Thierry yakinnye iminota yose y’umukino, mu gihe Bizimana Djihad atakoreshejwe.
Mu mikino ya CAF Champions League, Al Ahli izahura na Dadjè FC yo muri Bénin mu ijonjora ry’ibanze, naho ikirenga gitsinde kizahura n’itsinda rizaba riturutse hagati ya ASCK yo muri Togo na RS Berkane yo muri Morocco.


