Ku wa Kabiri, Maroc yavuze ko yatangiye gukoresha ubwenge bw’ubuhimbano buzwi mu Cyongereza nka Artificial Intelligence (AI) mu nkiko zo muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Amajyaruguru.
Minisitiri w’ubutabera Abdellatif Ouahbi yagize ati: “AI yazanye impinduka zikomeye ku Isi hose.”
Yongeyeho ati: “Twaguze porogaramu ya AI tuyishyikiriza Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza kugira ngo isaranganywe mu bacamanza. Iyi gahunda yandika imyanzuro y’abacamanza aho kuyandikisha intoki”.
Minisitiri wa Maroc yavuze ko gukoresha AI bigamije “koroshya imirimo y’abavoka n’abacamanza.”
Yasobanuye ko iyi gahunda izafasha abahanga mu by’amategeko gushakisha mu bubiko bw’inyandiko zemewe n’amategeko ndetse n’ubucamanza mu buryo bworoshye.
Ku itariki ya 14 Gicurasi, Ouahbi yavuze ko minisiteri ye irimo gutegura itegeko rigenga ikoreshwa rya AI muri Maroc.
Yongeyeho ko aya mategeko agamije gukumira ibibazo bisa n’ibiboneka ku mbuga nkoranyambaga, “aho usanga akenshi ubuzima bwite butubahirizwa.”
Ouahbi avuga ko Maroc irateganya kwakira inama muri Nzeri kugira ngo izasuzuma imikoreshereze mpuzamahanga ya AI no gushyiraho amategeko agenga imikoreshereze yayo.
Muri Gashyantare umwaka ushize, Maroc yatangaje ko hashyizweho amashuri abiri ya AI mu mijyi ya Taroudant na Berkane, ibyo bikaba ari gahunda ya mbere muri iki gihugu.


