Martin Fayulu arashinja Tshisekedi kumwibira ibirego ashyira kuri Kagame

Umunyapolitiki Martin Fayulu, arashinja Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa batavuga rumwe kumwiba imvugo ikubiyemo ibirego bombi bamaze igihe bashyira kuri Perezida Paul Kagame.

Hashize igihe kirekire Fayulu ashinja Perezida Paul Kagame kuba afite umugambi wo gucamo ibice Congo Kinshasa; ndetse uyu mugabo ari mu babaye inkomarume mu kwenyegeza ibirego by’uko u Rwanda rwaba rufasha M23.

Ni ibirego ubwo mu mwaka ushize imirwano yari imaze gufata indi ntera hagati y’uriya mutwe n’ingabo za Congo byasamiwe hejuru na Tshisekedi ndetse n’abantu ba hafi ye; batangira gusiga u Rwanda icyasha mu nama ndetse n’ingendo zitandukanye bamaze igihe bakorera mu mahanga.

Martin Fayulu ubwo yaganiraga n’abamushyigikiye i Kinshasa; yashinje Tshisekedi ko imvugo asigaye akoresha ashyira ibirego kuri Perezida Kagame ari iyo yamwibye; nyuma yo kubisabwa n’abajyanama be.

Ati: “Hari abantu bagiye kureba Tshilombo. Baramubwiye bati ‘waretse Fayulu na [Denis] Mukwege ngo abe ari bo bonyine bavuga imigambi ya Kagame’. Abajyanama be bamusabye kwiba icyo ari cyo cyose gisohoka mu munwa wa Fayulu, mu gutangira kubivuga nta cyo akuramo cyangwa ngo agire icyo yongeramo. Uyu munsi iyo Tshilombo avuga, wumva wagira ngo ni Fayulu uvuga.”

Uyu munyapolitiki avuga ko n’ubwo Tshisekedi yamwibiye imvugo agahitamo kuvuga nabi Perezida Kagame aba ayobya uburari; ngo kuko we na mugenzi we w’u Rwanda basanzwe bakiri inshuti.

Martin Fayulu na Tshisekedi bahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo muri 2018; gusa uyu munyapolitiki avuga ko ari we wari watsinze amatora bikarangira amajwi ye yibwe.

Nta gihindutse byitezwe ko aba bombi bazongera kwisobanura mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *