f9qtd8txwaagtyw.jpg

Masaka: Abana bitiranwa bahitanwe n’inkongi yibasiye aho abanyeshuri barara

Byibuze abana babiri bapfuye abandi icyenda barakomereka nyuma y’aho inkongi y’umuriro yibasiye aho abanyeshuri b’abahungu barara mu ishuri rya Kasana Junior School mu Mujyi wa Masaka saa kumi zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere.

Abayobozi bavuga ko abana bapfuye ari Aloysius Katende na Malik Katende. Dortoir yibasiwe n’inkongi yararagamo abana bagera kuri 15 barimo abo mu wa mbere nk’uko bakomeza bavuga.

“Dukurikije ubugenzuzi bwacu, impamvu ishobora kuba yateye inkongi ishobora kuba ari circuit, aho animatrice Christine Adong, ashobora kuba yari yacometse telephone,” uyu ni uwungirije komanda wa polisi mu karere k’amajyepfo, Jamada Wandera avugana n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere.

f9qtd8txwaagtyw.jpg

Igipolisi kivuga ko muri rusange, abana 11 na animatrice bagizweho ingaruka n’umuriro nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga.

f9qtevtwcaak78c.jpg

Abakomeretse bajyanwe ku Bitaro by’Icyitegererezo bya Masaka, aho ababyeyi basaga 15 bahise bihutira abandi bakajya ku ishuri kureba uko abana babo bameze.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *