Mashami ahangayikishijwe n’abakinnyi b’Amavubi badafite imbaraga zihagije

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent yatangaje ko hari abakinnyi bafite imbaraga zidahagije (fitness), mu gihe habura iminsi mike ngo iriya kipe yitabire CHAN izabera muri Caméroun.

Mbere yo kwerekeza muri Cameroun mu irushanwa rya CHAN, ikipe y’igihugu Amavubi yakinnye imikino ibiri na Congo Brazzaville yabatsinzemo umukino umwe undi bakawunganya 2-2.

Nyuma y’umukino wa kabiri Amavubi yatsinzwemo 1-0 na Congo, umutoza mukuru w’iyi kipe y’igihugu yahise atangaza ko mu bakinnyi agiye kujyana muri CHAN, harimo abadafite fitness ihagije.

Aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Imikino ibiri twakinnye na Congo Brazzaville, ntabwo ari bibi cyane. Gusa hari abakinnyi bagikeneye ko tubitaho bihagije, hari abatarazana fitness mu buryo buhagije.”

Gusa uyu mutoza, yakomeje avuga ko nka Staff bamaze kubona abakinnyi bose n’uburyo bazabakoresha yaba mu bazajya babanzamo n’abazabasimbura.

Ati “Buri wese twamubonye, nka 90% twabonye abo tuzakoresha n’uko bazasimburana. Twagiye dutsindwa ibitego byihuse, nabyo ni isomo twakuye muri iyi mikino 2 dukinnye na Congo. Ni irushanwa risaba ko uba ufite abakinnyi buzuye muri byose.”

Biteganyijwe ko Amavubi, azahaguruka mu Rwanda Kuwa Gatatu tariki ya 13 Mutarama, aho bazajyana abakinnyi 30 barimo abanyezamu bane.

U Rwanda, ruri mu itsinda rya gatatu na: Togo, Uganda na Maroc, umukino wa mbere bazawukina tariki ya 18 Mutarama na Uganda Cranes.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *