Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 15 Ukwakira 2024, umutekano wari ukomeje kuba mubi kandi uhindagurika mu turere twinshi two muri Teritwari ya Masisi, Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’imirwano ikaze yabaye ku wa Mbere hagati y’inyeshyamba za M23 n’inyeshyamba z’Abawazalendo mu duce tumwe na tumwe two mu Mujyi wa Sake, nko muri Sheferi ya Bahunde no mu gace ka Mweso, muri Sheferi ya Bashali.
Ahagana mu ma saa tanu za mugitondo ku wa Kabiri, amasasu make yongeye kumvikana mu minota mike ahagana mu burengerazuba bw’umujyi wa Sake.
Icyakora, nk’uko amakuru aturuka mu karere abivuga, ku rwego rusange, umutuzo wari wose nyuma y’imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba za M23 n’abarwanyi ba VDP / Wazalendo kuwa Mbere. Byari hagati ya saa kumi n’imwe na saa mbiri z’ijoro.
Amakuru aturuka aha agera kuri Radio Okapi avuga ko, abarwanyi ba Wazalendo bateye inyeshyamba za M23 ku musozi wa Vunano, hafi ya Kirotshe, mu majyepfo ya Sake, no ku musozi wa Rutoboko, ku muhanda wa Mushaki, werekeza iburengerazuba.
Ibisasu bimwe byajugunywe na M23 byaguye mu mujyi wa Sake, ariko ntibyagize icyo byangiza, umujyi usa nk’aho abaturage bawushizemo.
Byongeye kandi, umudugudu wa Kashuga, mu gace ka Mweso, nawo wabyutse utuje ku wa Kabiri. Ibi ni nyuma y’imirwano ikaze mu gitondo cyo kuwa Mbere hagati ya M23 na VDP / Wazalendo.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko abarwanyi baho bateye ibirindiro by’inyeshyamba za M23 ku musozi wa Ibuga no muri centre ya Kashuga basubizwa inyuma. Aho kandi, abaturage b’abasivili basubiye i Kashuga nyuma y’iyi mirwano, bahura n’ubwoba nyuma yo kubwirwa ko hongera kubaho imirwano hagati y’imitwe yombi yitwaje intwaro iri muri ako karere.


