Abantu icumi bapfuye abandi barakomereka mu mirwano bivugwa ko yabaye ku Cyumweru, itariki ya 2 Nyakanga, hagati y’inyeshyamba za M23 n’inyeshyamba za Wazalendo, mu Mudugudu Nturo, muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru .
Nk’uko sosiyete sivile ibivuga, ibintu byakomeje kuba bibi kugeza muri iki gitondo cyo kuwa Mbere muri kariya gace ka Kivu y’Amajyaruguru, mu gihe havugwa indi mirwano yaramutse uyu munsi muri Rutshuru.
Amakuru amwe avuga ko kuva ku wa Gatandatu, itariki ya 1 Nyakanga, imirwano yahuje iyo mitwe yitwaje intwaro n’inyeshyamba za M23.
Muri iyo mirwano, aya makuru atangazwa na Radio Okapi yerekana ko ingabo z’igihugu n’abashinzwe umutekano ndetse n’inzego za Leta zitari zihari muri ako karere. Kubw’ibyo, ngo iyi mibare biragoye kuyimeza.
Urujya n’uruza narwo rwari rwahungabanye ku muhanda Sake-Kitshanga ari nawo wonyine wundi usigaye uhuza umujyi wa Goma n’igice cy’amajyaruguru y’intara.
Ku rundi ruhande, ku Cyumweru, itariki ya 2 Nyakanga, amakuru amwe n’amwe ava i Rutshuru yavugaga ko hagaragaye inyeshyamba za M23 magana mu gace ka Kinihira, zerekeza i Jomba.
Izi nyeshyamba ngo zaba ari izari mu kigo cy’imyitozo cya M23 kiri muri Chanzu mbere yo koherezwa kujya gukaza ibindi birindiro bitandukanye.


