Umutwe witwaje intwaro wa Nyatura wigamba ko ugizwe n’Abanyekongo b’Abahutu warahiriye kwirukana Abatutsi bose baba muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, ukabohereza mu Rwanda.
Ibi byavuzwe n’umwe mu bayobozi bawo wiyita ‘Général’ Ignace, nk’uko byumvikana mu mashusho yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Ukwakira 2023, mu gihe bahanganye n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Ignace, muri aya makuru yemeza ko abarwanyi be bafashe agace ka Kibarizo muri Masisi, yagize ati: “Turi hagati muri Kibarizo, turi gukurikira umwanzi, tuzarambika intwaro mu gihe Umututsi azaba yasubiye mu Rwanda. Mu gihe tuzaba tumaze kwirukana Abatutsi muri Congo, twebwe Abahutu tuzitabira ubusabe bwa Perezida, tujye muri gahunda ya DDRC [yo gusubiza abarwanyi mu buzima busanzwe].”
Yakomeje agira ati: “Mu gihe umwanzi ataragenda, ntabwo tuzarambika intwaro. Aha duhagaze ni muri Kibarizo, ejo tuzaba turi imbere muri Kitshanga. Ntibabeshye ko bakiri muri santere, si ko biri. Turasaba ubuyobozi ko busaba Abahutu kugaruka mu mujyi.”
Nyatura iri mu mitwe yitwaje intwaro igize ihuriro rya Wazalendo rishyigikiwe n’ubutegetsi bwa RDC. Ni imwe mu mitwe igaragariza Abatutsi b’Abanyekongo urwango rukabije, aho yemeza ko ari Abanyarwanda bakwiye kuva muri iki gihugu.
Bimwe mu birego Leta RDC iregwa harimo kuba ishyigikira abarakwirakwiza urwango ku bwoko bw’Abatutsi, barimo abarwanyi b’imitwe nka Nyatura n’abanyapolitiki, ariko yo ibihakana kenshi, ibyita icengezamatwara rikorwa n’u Rwanda na M23.


