Umubare w’abahitanwe n’inkangu yabaye ku wa Gatatu, itariki ya 28 Mutarama, mu gace ka Kasasa gacukurwamo amabuye y’agaciro muri Rubaya (Teritwari ya Masisi) umaze kugera ku ntera ikomeye. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu, itariki ya 31 Mutarama, imiryango itegamiye kuri Leta muri Kivu y’Amajyaruguru n’amatsinda y’abagore bavuze ko byibuze hapfuye abantu 300 naho abagera ku 100 baburirwa irengero. Mu guhangana n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe iyi miryango irasaba ko ibirombe byahita bifungwa.
Iyi mpanuka yatewe n’isuri ikabije, yashyinguye amagana y’abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bwa gakondo, ndetse n’abacuruzi, kandi abagore, ndetse n’abana bari aho hantu. Benshi mu bapfuye batwawe n’amazi y’imigezi ya Mumba, Osso, na Rushoga, bituma ibikorwa byo gushakisha no gutabara bigorana cyane.
Kwirengagiza byimazeyo amahame yo kurengera ibidukikije
Kuri Telesphore Mitondeke, Perezida w’Ubuhuzabikorwa bw’imiryango itegamiye kuri Leta muri Teritwari ya Masisi, aya makuba byaragaragaraga ko azaba. Yatunze urutoki ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro bwa gakondo butagengwa n’amategeko ayo ari yo yose agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Congo.
Yabishimangiye agira ati: “Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe by’amabuye y’agaciro, cyane cyane kuri périmètre ya 4731 muri Rubaya, burimo gukorwa nta suzuma ry’ingaruka ku mibereho cyangwa ku bidukikije. Turasaba ko hahagarikwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe mu turere twigaruriwe kugeza igihe amategeko azongera gukurikizwa.”
Aya makuba aheruka aributsa inkangu yo muri Kamena 2025 muri ibi birombe n’ubundi, yahitanye abantu babarirwa mu magana.
Nk’uko amakuru menshi abitangaza, ibirombe bya Rubaya, biri mu gace kagenzurwa n’umutwe w’inyeshyamba wa AFC / M23, ngo n’isoko y’ingenzi y’amafaranga akoreshwa n’uyu mutwe.


