Mbappe yasizoye ngo arashaka kugurishwa PSG yabyanga akazigurisha

Rutahizamu w’Umufaransa Kylian Mbappe, yasizoye ashaka ko ikipe akinamo ya Paris Saint Germain yamugurisha, yaba itabikoze akazategereza amasezerano ye akarangira muri Sezo (Season) y’umwaka utaha akazagendera ubuntu.

Kuri uyu wa mbere nibwo byatangajwe ko uyu mukinnyi Mbappe yavuze ko adashaka kongera andi masezerano n’iyi kipe kuko ashaka kujya mu yindi kipe aho bivugwa ko ashaka kujya gukinira mu gihugu cya Espagne.

Abasesenguzi bavuga ko mu gihe Mpappe yaba adahinduye intekerezo ngo asinye andi masezerano, cyaba ari igihombo gikomeye kuri PSG mu gihe nanone yaba itamugurishije muri iki gihe bitewe n’uko amasezerano azarangira umwaka utaha bityo akazaba yemerewe kwigenga.

Goal.com itangaza ko bisa n’aho ngo uyu musore w’imyaka 24 atishimiye kuba ari muri Paris Saint Germain kuko inzozi ze bisa n’aho atarazigeraho.Ibi bishimangirwa n’uko ngo mu mutwe we harimo inzozi zo kugira uduhigo nk’utwa Cristiano Ronaldo ariko akazigeraho abanje kunyuraho mu ikipe yahozemo ya Real Madride yo muri Espagne.

Mbappe aramutse adasinye andi masezerano yaba yiyongereye ku barimo Lionel Messi uherutse gutangazwa ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Inter Miami.

Mu mwaka ushize nibwo Kylian Mbappe, yongereye amasezerano y’imyaka itatu muri Paris Saint Germain (PSG), icyo gihe byavugwaga ko yamaze kumvikana na Real Madrid yo muri Espagne ariko siko byagenze.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *