Nyuma y’aho Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Green Party), ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, Depite Franka Habineza atangarije ko rinyotewe kwinjira muri Guverinoma, Hon Tito Rutaremara ubarizwa mu Muryango wa FPR/Inkotanyi na Perezida Kagame abarizwamo, avuga ko mu gihe yaba yemera gushyigikira politiki ya Perezida, abaye ari nka we yamushyiramo.
Mu kiganiro mpaka Hon Tito Rutaremera yahuriyemo na Dr Habineza Frank kuri Radio Flash na Tv, cyagarutse cyane ku isaranganya ry’ubutegetsi, niho Dr Habineza Frank winjiye mu Nteko Nshingamategeko ahagarariye ishyaka ritavuga rumwe na Leta, yatangarije ko abaye ari mu Guverinoma yashyigikira Politiki ya Perezida wa Repubulika.
Hon Tito ati “Iyo uri muri Guverinoma ugomba gushyira mu bikorwa umurongo wa Perezida, ugiyeyo kuwurwanya ntabwo yakuzana”. Naho Dr Habineza ati “Turi muri Opozisiyo itarwanya ubutegetsi”.
Hon.Tito yakomeje agira ati “…, Erega njyewe maze kubyumva uko asobanuye nonaha, niba avuze ko yaza muri Guverinoma akemera politiki ya Perezida yatowe n’abaturage, kuki atajyamo? Yajyamo muri Guverinoma, ariko njyewe nk’ubungubu mbanye nka Perezida namushyiramo, kuko aravuga ati ‘naza nkemera politiki abaturage batoye, ubwo se waba umwimira iki umwanya”.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza Tv ku Kabiri tariki ya 4 Kamena 2019, Habineza yavuze ko icyifuzo cyo kujya muri Guverinoma agisangiye n’abarwanashyaka be ndetse ko n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ribibemerera.
Agira ati “Nibyo koko ishyaka ryacu rya Green Party rinyotewe kujya muri Guverinoma kubera ko mu byo twaharaniye nabyo birimo igihe twiyamamarizaga kuyobora igihugu cy’u Rwanda, twashakaga kuyobora Guverinoma, kuba itegeko ribitwemerera, turabinyotewe cyane kandi turabyifuza, kandi ariko […] biri mu bushobozi bwa Perezida wa Repubulika, mu bushishozi bwe kandi turabona ko nta rirarenga y’uko azubahiriza iby’amategeko n’ubundi nk’uko asanzwe ayubahiriza”.
Yakomeje avuga ko ishyaka abereye perezida ritigeze rihabwa imyanya muri guverinoma ngo riyanjye, nk’uko umunyamakuru ngo yabimubajije. Nk’uko bikubiye mu ngingo ya 62 yo mu Itegeko Nshinga, ngo bizeye ko Perezida Kagame mu bushishozi bwe, bizeye ko azabikora.
Kanda hano usome inkuru bifitanye isano



