Maj. Ngoma (wambaye ingofero) ari hagati mu baturage

Mbere yo gusubira inyuma, Major Ngoma wa M23 yifotoje n’abaturage

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma, yagaragaye yifotozanya n’abaturage bo muri teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.

Nk’uko byumvikana muri videwo ebyiri yashyize ku rubuga rwa Twitter, Maj. Ngoma ushagawe n’abaturage benshi yandika mu biganza by’abana nimero ye ya telefone.

Abanza kubwira aba bana ati: “Nimero yanjye? Nimushake ikaramu”, bamusaba ko yakoresha iyo afite, akabasubiza ati: “Oya ntabwo yandika, ntabwo yandika, ntabwo yandika! Okay, hano irabonetse”. Yakomeje ati: “Kanze nandike mu biganza. 0896759…”

Kuri uru rubuga kandi, Maj. Ngoma wari kumwe n’umurinzi we yahashyize amafoto abiri (imwe ya ‘selfie’ n’indi isanzwe) yifotoje n’aba baturage, bigaragara ko baba bari bishimiye gusabana na we muri uwo mwanya.

Hari indi foto M23 yashyize ku rubuga rwayo, igaragaza Maj. Ngoma yifotoje n’abana, abafashe ku rutugu. Iherekejwe n’imwe muri izi videwo hamwe n’ifoto na we yashyize ku rubuga rwe.

Uyu musirikare ashyize hanze izi videwo n’amafoto nyuma y’aho Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka ku mugoroba w’uyu wa 6 Ukuboza 2022 atangaje ko abarwanyi babo bemewe kubahiriza umwanzuro wo ku wa 23 Ugushyingo wafatiwe mu nama yabereye i Luanda wo gusubira inyuma.

Bisobanuye ko abarwanyi ba M23 bagiye gusubira mu birindiro bahozemo mbere hafi y’ikirunga cya Sabyinyo ku ruhande rwa RDC, bakarekura ibice birimo Bunagana, santere ya Rutshuru ndetse na Kiwanja.

Maj. Ngoma (wambaye ingofero) ari hagati mu baturage
Maj. Ngoma (wambaye ingofero) ari hagati mu baturage

Bigaragara ko Maj. Ngoma yari yahuje urugwiro n'aba bagabo
Bigaragara ko Maj. Ngoma yari yahuje urugwiro n’aba bagabo

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *