Iteka rya Minisitiri No. 01/12 ryo ku wa 13/12/2012 ryavuguruwe mu 2015, rigena ibirango bya polisi y’u Rwanda byerekeye ibendera, amapeti n’ikirangantego. Ingingo ya 2 y’iri teka ivuga ko umupolisi w’u Rwanda arangwa n’ikarita itangwa n’umuyobozi mukuru, IGP (Inspector General of Police), ndetse n’imyambaro y’akazi hamwe n’amapeti agaragaza urwego afite muri polisi.
Ingingo ya 4 ivuga ko igitambaro kidodeyeho ibiranga amapeti, gisa n’umukara. Iya gatatu igena aho bambara amapeti, ikavuga ko abofisiye bakuru bayambara ku ntugu zombi, mu gihe ba abofisiye bato n’abapolisi bato bayambara ku rutugu rw’iburyo.
Mu gipolisi cy’u Rwanda harimo amapeti 15 ari mu byiciro bitatu nk’uko twabigaragaje haruguru (abofisiye bakuru, abofisiye bato n’abapolisi bato).
Icyitonderwa: Iteka ryavuguruwe mu 2015, ryemeje ko agatambaro k’ubururu bukeye kabaho ibimenyetso (kagaragara mu mafoto kuva kuri Corporal kugera kuri Deputy Commissioner General), gasimbuzwa ak’umukara. Ubu abapolisi bambara ku rutugu udutambaro tw’umukara nk’uko bigaragara mu ifoto y’ipeti rya Commissioner General.
I. Abapolisi bato:
1. Constable: Iri peti ni ryo rito mu gipolisi cy’u Rwanda, buri wese winjira mu gipolisi akaba arihabwa. Tubibutse ko nta mupolisi udafite ipeti. Ufite iri peti, arangwa gusa n’agatambaro k’umukara gasa n’impuzankano kambarwa ku rutugu.
2.Corporal: Iri ni ipeti rya kabiri mu gipolisi cy’u Rwanda, rigizwe n’agatambaro k’umukara kariho utumenyetso tubiri dushushanyije nk’inyuguti ya ‘V’ turi mu ibara ry’umweru.

3. Sergeant: Iri ni ipeti rya gatatu, rirangwa n’utumenyetso dutatu twa ‘V’ dufite ibara ry’umweru tugerekeranye, tuba dushushanyije ku gatambaro k’umukara.

4. Senior Sergeant: Ni ipeti rikurikira, rirangwa n’utumenyetso dutatu twa ‘V’ tw’ibara ry’umweru, n’ishusho y’umwashi w’umweru hejuru yatwo.

5. Chief Sergeant: Rigizwe n’agatambaro k’ubururu gakeye, gakoze nk’igi, kadodeyeho ibirango by’umweru bigizwe n’inuma iri hagati y’amagambo abiri; Rwanda na Police.

II. Abofisiye bato
Iki cyiciro cy’abapolisi gihera ku ufite inyenyeri imwe. Abafite amapeti yo muri iki cyiciro, bayambara ku rutugu rw’iburyo.
6. Assistant Inspector: Rigizwe n’agatambaro k’umukara kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’ n’inyenyeri imwe.

7. Inspector: Rigizwe n’agatambaro k’umukara kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’ n’inyenyeri ebyiri.

8. Chief Inspector: Rigizwe n’agatambaro k’umukara kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’ n’inyenyeri eshatu.

III. Abofisiye bakuru
9. Superintendent: Rigizwe n’agatambaro k’umukara kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’ n’ikirangantego cy’igihugu.

10. Senior Superintendent: Rigizwe n’agatambaro k’umukara kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’, inyenyeri imwe n’ikirangantego cy’igihugu hejuru yayo.

11. Chief Superintendent: Rigizwe n’agatambaro k’umukara kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’, inyenyeri ebyiri, ikirangantego cy’igihugu n’uturongo duhagaze dufite santimetero enye, dushushanyije ku gatambaro k’umukara bwijimye, kambarwa ku ikora.

12. Assistant Commissioner: Rigizwe n’agatambaro k’umukara kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’, uducumu tubiri tunyuranyemo tuzengurutswe n’urugori, Ikirangantego cy’igihugu kiri hejuru yabyo n’udutambaro tw’umukara twambarwa ku ikora tudodeyeho agashushanyo kamwe n’igice k’ibibabi mu ibara rya zahabu.

13. Commissioner: Rigizwe n’agatambaro k’umukara kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’, udukoni dusongoye tubiri tunyuranyemo tuzengurutswe n’urugori, inyenyeri imwe, Ikirangantego cy’igihugu kiri hejuru yayo n’udutambaro tw’umukara twambarwa ku ikora tudodeyeho udushushanyo tubiri tw’ibibabi mu ibara rya zahabu.

14. Deputy Commissioner General: Rigizwe n’agatambaro k’umukara kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’, udukoni dusongoye tubiri tunyuranyemo tuzengurutswe n’urugori, inyenyeri imwe, ikirangantego cy’igihugu kiri hejuru yayo n’udutambaro tw’umukara twambarwa ku ikora, tudodeyeho udushushanyo tubiri tw’ibibabi mu ibara rya zahabu.

15. Commissioner General: Ni ryo peti riri hejuru y’ayandi mu gipolisi cy’u Rwanda. Rigizwe n’agatambaro k’ubururu kambarwa ku rutugu, kadodeyeho ibirangamapeti by’ibara rya zahabu bigizwe n’ijambo ‘Police’, udukoni dusongoye tubiri tunyuranyemo tuzengurutswe n’urugori, inuma izengurutswe n’uruziga (hagati), ikirangantego cy’igihugu kiri hejuru yayo n’udutambaro tw’umukara twambarwa ku ikora, tudodeyeho udushushanyo dutatu tw’ibibabi mu ibara rya zahabu.

Ubu Igipolisi cy’u Rwanda kiyobowe na DCG Dan Munyuza. Kuri izi nshingano yitwa IGP (Inspector General of Police) gusa iryo si ipeti ahubwo ni umwanya w’ubuyobozi muri polisi.
DCG Dan Munyuza, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda


