Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yaraye azamuye mu ntera abasirikare barenga 700 barimo ba Brigadier General (Général de Brigade) bane yahaye ipeti rya Major General (Général-Major).
Aba barimo Brig Gen Vincent Gatama, Brig Gen John Baptist (Jean Baptiste) Ngiruwonsanga, Brig Gen Denis Rutaha na Brig Gen Ephraim Rurangwa.
Maj Gen Gatama kuva muri Kanama uyu mwaka ni umuyobozi wa Diviziyo ya kane y’Ingabo z’u Rwanda.
Mbere yo guhabwa izi nshingano yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo zihora ziteguye gutabara mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EASF), inshingano yari yahawe mu Ukuboza 2020.
Mugenzi we Ngiruwonsanga asanzwe ari Umuyobozi w’Ibikorwa byo kugarura amahoro mu ngabo z’u Rwanda.
Mbere yo guhabwa izi nshingano yari yarakoze indi mirimo itandukanye mu ngabo z’u Rwanda, irimo kuyobora Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) no kuyobora ikigo cy’imyitozo cya Gabiro.
Muri 2018 ni bwo yari yahawe ipeti rya Brig Gen avuye ku rya Colonel.
Maj Gen Denis Rutaha na we wazamuwe mu ntera yakoze imirimo itandukanye, irimo kuba umuyobozi wa Brigade ya 204 mu ngabo z’u Rwanda.
Mbere y’aho yari yarabaye umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zari zaroherejwe mu butumwa bwo kugarura amahoro i Darfur muri Sudani.
Maj Gen Dr Rurangwa Ephraim we kuva muri 2020 ni Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisirikare by’i Kanombe.
Mbere y’aho yagiye akora imirimo itandukanye mu gisirikare, irimo kuyobora Ishuri rya Gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera ndetse no kuba umuyobozi wa Diviziyo ya mbere y’Ingabo z’u Rwanda.


