Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA) cyatangaje ko mu kwezi gutaha kizatangiza igerageza rya mbere ry’Indangamuntu y’ikoranabuhanga, igamije koroshya uburyo bwo kubona serivisi za Leta.
Indangamuntu nshya izaba iri mu byiciro bitatu: ikarita isanzwe ifite QR code, indangamuntu y’ikoranabuhanga iboneka kuri murandasi, ndetse n’umubare wihariye ushobora kwifashishwa mu kwemeza umwirondoro w’umuntu kuri murandasi.
Ikindi, iyi ndangamuntu izaba ifite ubushobozi bwo kwifashishwa mu kwemeza umwirondoro hifashishijwe ikoranabuhanga, aho umuntu atazaba agisabwa kwitwaza ikarita igihe akora imirimo yo kuri murandasi.
Iyi ndangamuntu izashyirwamo ibiranga umuntu birenzeho, harimo imboni ze z’amaso kandi izahabwa abantu bose, harimo n’abana bato n’impinja. Ku bana bari munsi y’imyaka itanu, bazafotorwa gusa nta bindi bibaranga bizafatwa.
Josephine Mukesha, Umuyobozi Mukuru wa NIDA yavuze ko iki cyiciro cya mbere kizafasha abaturage kugenzura amakuru yabo amaze igihe abitswe muri NIDA, harimo amazina, amazina y’ababyeyi, aho bavukiye, irangamimerere n’aho batuye.
Nyuma y’igeragezwa rizamara amezi atatu, hazakurikiraho gukusanya ibisobanuro birambuye bya by’ibiranga abantu byafashwe birimo ifoto, ibikumwe 10, imboni y’amaso n’umukono.
Abana bari munsi y’imyaka itanu bazafotorwa gusa, mu gihe abari munsi y’imyaka 18 bazajya baherekezwa n’ababarera kugira ngo batange uburenganzira bwo kwiyandikisha.
Mukesha yasobanuye ko igerageza rizabera mu duce duke twatoranijwe ndetse rizanaboneka ku rubuga rwa Irembo kugira ngo abifuza kwiyandikisha ubwabo babashe kubikora batagombye guhura n’abakozi bagenzura.
Mukesha yagaragaje ko kimwe mu byiza by’iyi ndangamuntu y’ikoranabuhanga ari uko ituma umuntu ashobora gukomeza kubona serivisi n’iyo yaba yarataye ikarita ye isanzwe, kuko iyo y’ikoranabuhanga izahora iboneka.
Yongeyeho ko gukoresha ibiranga umuntu mu kwemeza umwirondoro bizoroshya uburyo bwo kubona serivisi, no kuri murandasi, bitandukanye n’uko byahoze bisaba ko umuntu agaragara imbonankubone.


