Itegeko no 048/2023 ryo ku wa 05/09/2023 rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage riteganya ko umusoro w’ipatanti ubarwa hashingiwe ku gicuruzo cy’umwaka w’ubucuruzi usora yagize mu mwaka ubanziriza uwo asorera.
Uyu musoro wagenwe hitawe ku bantu bashobora kugaragaza igicuruzo rusange bagize ku mwaka, n’abadashobora kukigaragaza.
RRA ntabwo ariyo ica umusoro abaturage, sinayo igena umusoro ugomba gucibwa

KARASIRA Ernest, Komiseri Wungirije Ushinzwe Imisoro yeguriwe Inzego z’Ibanze n’Intara mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro avuga ko umusoro w’ipatanti wishyurwa n’umuntu wese ukoreramo imirimo ibyara inyungu muri buri karere kandi ko ucibwa hitawe ku itegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage .
Ygize ati “ Ntabwo ari Rwanda Revenue ishyiraho umusoro mubyukuri umusoro ushyirwaho hagendewe ku itegeko rishyiraho imisoro, ahubwo RRA izamo nk’ishyira mu bikorwa ayo mategeko aba yasohotse, nk’urugero nk’iri tegeko rishyiraho umusoro w’ipatanti, niho RRA izamo gushyira mu bikorwa hishyuzwa umusoro w’ipatanti”.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kandi kigaragaza ko umusoro w’ipatanti wishyurwa ushingiye ku gicuruzo rusange wagize umwaka ushize. Bivuze ko ku bantu basora bacuruje kuva kuri miliyoni 2 Frw kuzamura bagenda batanga ipatanti bakurikije uko ibyiciro biteye.
Urugero: Abafite kuva kuri miliyoni 2 Frw kugera kuri miliyoni 7 Frw, bagatanga ipatanti ya 100.000 Frw ku mwaka cyangwa 25.000 Frw ku gihembwe naho abasora bafite igicuruzo kiri hagati ya miliyoni 7 Frw na miliyoni 12 Frw, batanga ipatanti ya 120.000 Frw ku mwaka cyangwa 30.000 Frw ku gihembwe. Ipatanti yishyurwa ikomeza kuzamuka kugeza ku basora bafite igicuruzo cya miliyari 50 Frw, bo batanga ipatanti ya miliyoni 2 Frw ku mwaka cyangwa 500.000 Frw ku gihembwe.
Abakora ibikorwa by’ubucuruzi bidahoraho nabo bishyura Ipatanti?
Komiseri KARASIRA Ernest avuga ko abantu bose bakora imirimo ibyara inyungu mu buryo budahoraho nabo bishyura ipatanti umwaka wose.
Yagize ati “ Nubwo badakora umwaka wose ariko nabo ni abacuruzi, itegeko ryarabisobanuye ko abantu bose bakora imirimo idahoraho, nabo itegeko ryateganyije ko bishyura ipatanti umwaka wose. Dufashe urugero nk’abantu bacuruza ikawa, ikawa zera mu gihe gito, kizwi kandi abakora ubucuruzi bumeze butyo abanyamategeko babonye ko kwishyura umwaka wose nta kibazo kizamo……”

Komiseri Karasira akomeza avuga ko umuntu ufite ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye mu turere natwo dutandukanye, asabwa kwishyura ipatanti muri buri Karere. Icyakora ngo igihe igikorwa kimwe gifite amashami menshi mu karere kamwe, umusoro w’ipatanti wishyurwa hashingiwe ku cyicaro gikuru, naho iyo amashami ari mu karere kamwe ari menshi, icyo gihe hagenderwa ku gicuruzo cy’ishami rifite umusaruro munini. Mu gihe igicuruzo cy’ishami kitamenyekanye, hishyurwa ipatanti hashingiwe ku gicuruzo rusange cy’icyicaro gikuru.
Igihembwe cya Kabiri cy’abishyura Ipatanti kigeze he?
Abarebwa n’umusoro w’’ipatanti w’igihembwe cya kabiri baributswa ko igihe cyo kuwumenyekanisha no kwishyura ko utariki ntarengwa ari 30/04/2025. Ikigo cy’Imisoro n’amahoro kigasaba ko bikwiye gukorwa kare cyane cyane kumenyekanisha kare kuko bikunda gutera ibibazo ku babikora ku munota wa nyuma.
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kivuga ko mu kumenyekanisha umusoro w’ipatanti, usora yihitiramo uburyo bwo gusora ipatanti mu bihembwe cyangwa ku mwaka agahitamo ubumunogeye muri ubwo bwombi.
Kugeza ubu inzego za Leta zidakora ibikorwa by’ubucuruzi n’ibikorwa by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse mu myaka ibiri ya mbere ikurikira ishingwa ryabyo bisonewe umusoro w’ipatanti.
Muri rusnge itegeko riteganya ko usora utamenyekanisha kandi ntiyishyure umusoro mu gihe giteganywa n’amategeko, yishyura uwo musoro kandi agacibwa n’ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ya 20% y’umusoro wagombaga kwishyurwa, iyo igihe ntarengwa kirenzeho iminsi itari hejuru ya 30. Umusoro utishyuriwe igihe ubarwaho inyungu ya 1.5% ku kwezi, n’inyongera ingana na 10% by’umusoro ugomba gutangwa. Icyakora, iyo nyongera ntishobora kurenga 100.000 Frw.


