Igihe cyose abashakanye baba bumva ko buri wese yakwiharira undi nta kindi cyangwa undi muntu ku ruhande amubangikanyije na we, ibizwi nko gucana inyuma. Gucana inyuma ku bashakanye bizwi ko bibaho iyo umugabo akundanye cyangwa akaryamana n’undi mugore cyangwa umugore akaryamana n’undi mugabo batashakanye.
N’ubwo iki gisobanuro ari cyo gifatwa nk’ihame ariko hari ibindi bikorwa abashakanye bajya bakora bitari ukuryamana n’undi muntu, bakabifata nk’ibisanzwe nyamara nabyo ari ugucana inyuma mu buryo buteruye n’ubwo nta gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina kiba cyabayeho hagati y’umuntu n’undi. Ibi nabyo bikaba ari ngombwa kubyirinda nk’uko urubuga ‘Psychology Today’ n’inzobere mu gutanga inama z’urukundo ku bashakanye, Robert Weiss babivuga.
1. Gusohokana n’undi muntu utari uwo mwashakanye mudahuje igitsina, gusangira no gutemberana nawe cyangwa kumusura iwe mu rugo mugamije kugirana ibiganiro nta yindi mpamvu ifatika ikujyanyeyo bifatwa nko guca inyuma uwo mwashakanye. Umugabo cyangwa umugore yagombye kumara igihe kinini ari kumwe n’uwo bashakanye kuruta guha umwanya undi muntu uwo ari we wese.
2. Kugira inshuti itari uwo mwashakanye ufata mu buryo bwihariye, mukoranaho cyangwa mubwirana amagambo arenze ayo wabwira undi wese ni bibi kuko inshuti nk’iyi igihe icyo ari cyo cyose yakugusha no mu mutego wo kuryamana mu buryo mutari mwiteze.
3. Kugira uwo ubwira ibibazo by’urugo rwawe mudahuje igitsina cyangwa ngo abe undi wa hafi wo mu muryango nabyo bifatwa nko guca inyuma uwo mwashakanye. Mugihe uwo mwashakanye mufitanye ibibazo bikaba byabananaiye kubyikemurira mwenyine ushobora kubiganiriza inshuti zawe cyangwa undi muntu wo mu muryango muhuje igitsina. Nubibwira uwo mudahuje igitsina wita inshuti yawe akenshi bizarangira arushijeho kukwiyegereza kugeza ubwo munaryamanye urusheho kwisenyera nyamara atariyo ntego wari ufite.
4. Kwandikirana n’uwo mudahuje igitsina ubutumwa kuri telefoni cyangwa WhatsApp muvugana ibintu by’amabanga, bimwe uba udashaka kwereka cyangwa kubwira uwo mwashakanye nabyo wagombye kubyirinda kuko nabyo ni ugucana inyuma.
5. Kwambara ukarimba ugamije kwiyereka undi muntu utari uwo mwashakanye kugirango arusheho kukwemera. Niba usanzwe ubikora iki nicyo gihe ngo witekerezeho urebe niba bitaba byiza ukabireka.
6. Kuvuga nabi uwo mwashakanye ubibwira uwo mudahuje igitsina cyangwa utari uwo mu muryango ni ngombwa kubyirinda Mugihe mu bibazo ufitanye n’uwo mwashakanye harimo ikijyanye n’ihohotera byo wabibwira abashinzwe kubikemura kabone n’iyo mwaba mudahuje igitsina.
7. Kwanga gukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo mwashakanye nabyo ni bibi kuko uba umutera kugira igitekerezo cyo kuguca inyuma. Ikind kandi uba unyuranyije n’ibyo wiyemeje mujya kubana. N’iyo mwaba mwarakaranyije ntago ari byiza kumwangira gukora imibonano mpuzabitsina mugihe abigusabye mu bugwaneza.
8. Gushyira abana imbere cyangwa ababyeyi bawe imbere y’uwo mwashakanye ni ngombwa kubyirinda. Nubwo abana n’ababyeyi ari ingenzi mu buzima bw’umuntu, ntibagomba kujya bafata umwanya wa mbere mu kumenya gahunda zawe kurusha uwo mwashakanye ugamije ko aribo bakugira inama.
9. Niba ubana n’uwo mwashakanye si byiza kugira ikindi gikorwa kigutwara umutima ngo ugihe umwanya uruta uwo uha uwo mwashakanye. Aha abenshi usanga nyuma y’akazi bakunda kumara umwanya munini bareba za filimi, gutinda mu kabari no kureba imipira bikabatwara umwanya munini cyane nyamara birengagije ko uwo bashakanye nawe aba aricyo gihe cyo kumuha umwanya.
10. Kwifuriza amasabukuru y’amavuko mu ibanga uwo mudahuje igitsina, kumuha intwererano ukabikora wenyine utabikoze mu izina ry’umuryango cyangwa ngo ubikore uwo mwashakanye atabizi nabyo bifatwa nko kumuca inyuma.
Izi ni inama zigenewe abubatse gusa n’ababyitegura zabagirira akamaro. Buri wese wubatse yakwisuzuma niba hari ibyo ajya akorera uwo bashakanye agafata umwanzuro wo kubireka.


