Hari abantu batekereza ko kurya imboga bigoye, kuko bibasaba umwanya munini wo kuzitegura, ariko ni byiza kurya imboga kandi zitunganyije neza nubwo byasaba umwanya wo kuzitegura.
Hari imboga ziribwa zitetse, ariko hari n’imboga umuntu arya ari mbisi kugira ngo ashobore kubona intungamubiri nyinshi, kuko hari izangirika mu gihe zitetswe.
Imboga zifasha abantu bifuza gutakaza ibiro, ni yo mpamvu zitajya zibura mu mafunguro abaganga bategeka abashaka gutakaza ibiro.Gusa abazirya bifuza gutakaza ibiro, bo basabwa kuzirya nibura inshuro eshatu kugeza kuri eshanu ku munsi.
Ku rubuga www.quora.com , bavuga ko imboga zishobora kuribwa isaha iyo ari yo yose y’umunsi, mu masaha ya mbere ya saa sita, cyangwa kuzirya mu gihe cy’ifunguro rya saa sita.
Zimwe mu mboga ushobora kurya ari mbisi harimo
1.Carrot(Karoti)
2.Cucumbers(kokombure)
3.Inyanya
4.Celery(Cereri)
Ikindi kandi kuko imboga zigira isukari nkeya, ni ifunguro ryiza rya nijoro kuko ntizigora igogora. Kubera ko nta sukari nyinshi zigira, nta ngaruka mbi zagera ku muntu uzirya nijoro, kuko iyo umuntu ariye ibindi biribwa bigira isukari nyinshi nijoro bigira ingaruka mbi, kuko aba agiye guhita aryama umubiri utayikoresheje, nyuma ikagenda ikibika nk’ibinure.


