Iyo ureba filime ziteye ubwoba, ubwonko bwawe buba buzi ko ibyo ureba muri filime atari ukuri, gusa ariko umubiri wawe wo ubyakira nk’aho ari byo. Sally Winston, impuguke mu by’imitekerereze ya muntu akaba n’umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ihungabana cya Maryland, asobanura agira ati: “[Iyo ureba filime ziteye ubwoba], umutima wawe uratera kandi imisemburo ya adrenaline ikavubuka, ibitekerezo byawe bikagabanuka, n’ubwo uba uzi ko uri mu rugo ntakintu waba.”
Ibi bisa no kuba muri parike y’inyamaswa, aho ushobora kumva ufite ubwoba ariko ukaba uzi ko ufite umutekano.
Ingaruka mbi
Amaraso aravura
Nk’uko tubivuze hejuru, kureba izi filimi na none bitera amaraso kuba yakwipfundika kubera ko ubwoba butuma amaraso yavura. Kureba izi filimi cyane rero bikaba bigira ingaruka zanabyara urupfu. Ni yo mpamvu abasanzwe bafite ikibazo cy’umutima basabwa kutareba filimi ziteye ubwoba.
Kuba zaguhindura
Kureba filimi ziteye ubwoba cyane cyane izirimo amaraso (ubwicanyi bukabije) bishobora gutuma wumva ko kumena amaraso ari bwo buryo bwo gukemura ibibazo. Ni yo mpamvu kureba izi filimi ku bantu bahinduka vuba atari byiza
Kugira ubwoba bwinshi
Niba waranyuze mu bihe biteye ubwoba cyane kureba izi filimi bikongerera ubwoba kuko bikwibutsa bya bihe. Ndetse n’uburyo zikinnyemo cyangwa se aho zikiniwe bishobora kukongerera ubwoba. Nk’igihe zikiniwe mu ishyamba bishobora gutuma utazabasha kongera kunyura mu ishyamba wenyine.
Ingaruka ku gusinzira
Gusinzira nabi nabyo bifitanye isano n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Ubushakashatsi bwerekana ko gusinzira nabi ku bantu bakuze byongera ibyago byo gupfa kwiyahura.
Ingaruka nziza ziterwa no kureba firime ziteye ubwoba
Kwiyongera kwa adrenarine
Uyu musemburo ukorwa mu gihe cya stress ni umusemburo utuma ubwonko buvamo umunabi kandi bibushyiramo ingufu bityo ukagira umutuzo
Gutuza
Nubwo iyo uri kureba izi filimi usanga stress yazamutse ariko nanone bitegurira umubiri wacu kuzabasha kwihanganira stress mu buzima buzaza.
Bifasha ubwonko (cyane ku bagore)
Kureba izi filimi bituma amarangamutima azamuka cyangwa akamanuka bitewe n’aho bageze bakina. Ibi rero ku bagore, dore ko ari bo bakunze kugaragaza amarangamutima ku buryo bworoshye bituma ubwonko bwabo burekura dopamine, glutamate na serotonin bikabatera kuba maso kandi n’ubwonko bwabo bugakora cyane
Gusangira amarangamutima
Iyo uri kurebana iyi filimi nuwo mukundana bituma nk’iyo bigeze ahateye ubwoba cyane mufatana mu biganza cyane cyangwa mugasa n’abahoberana. Ibi bituma buri wese abasha gutuza kandi bikabafasha kongera ubusabane
Bivura ubwoba
Kureba izi filimi bifasha bamwe kutagira ubwoba cyane cyane nk’ubwo kuba yagenda mu mwijima, kwiraza mu nzu, n’ubundi bwoba bumeze nk’ubudafite ishingiro cyane.
Nk’uko Healthline.com ibitangaza, umushakasti Sally Winston avuga ko izi filime atari nziza ku bana bato ndetse n’abagore batwite.


