Menya intambara 10 zamaze igihe gito mu mateka y’Isi

Mu gihe kuva isi yaremwa hagiye habaho intambara nyinshi, hari izagiye zimara igihe kirekire, zikanahitana ubuzima bwa benshi, hari n’izabaye igihe gito cyane kurusha izindi mu mateka nyuma y’umwaka wa 1800 kugeza ubu.

10. Intambara yiswe Falklands War yo mu 1982 hagati y’igihugu cya Argentine n’Ubwongereza, yamaze iminsi 42 gusa.

Iyi ntambara ibi bihugu byarwanye byapfaga ibirwa bibiri byari bigize agace kitwa Falkland aho kimwe kari ikirwa cy’amajyepfo ya Georgia n’icy’amajyaruguru ya Sandwich.

Muri iyi ntambara yamaze iminsi 42 byaje kurangira igihugu cy’ Argentine kimanitse amaboko cyemera ko gitsinzwe intambara nta bindi bihugu cyangwa umuryango mpuzamahanga usabye ibi bihugu gusinya amasezerano yo kurangiza intambara.

9. Intambara ya Lithuania na Poland yabaye mu 1920 imara iminsi 32, ikaba yariswe Plish-Lithuanian War.

Iyi ni intambara yabaye ibi bihugu byombi bikimara kubona ubwigenge.

Lithuania na Polanda byarwanye iyi ntambara bipfa agace ka Vilnius kuko nta hantu kari kabaruye hagati y’ibi bihugu byombi bituma buri kimwe gishaka ko kaba akacyo biza guteza iyi ntambara y’iminsi 32.

8. Intambara ya Balkan War yongeye kuba mu 1913 aho Bulgaria yari ihanganye n’ibihugu nk’ Ubugereki, Serbia, Montenegro, Romania ndetse n’ubwami bwa Ottoman, ikaba yaramaze iminsi 32.

Muri iyi ntambara ibi bihugu byari bihanganye na Bulgarira, byashakaga kwigarurira tumwe mu duce tw’iki gihugu, biza kurangira muri iyi minsi 32 Romania itwaye agace ka Dobrudja y’amajyepfo, ubwami bwa Ottoman bwigarurira Macedonia na Thrace y’Uburengerazuba.

7. Intambara Ubugereki bwarwanye n’Ubwami bwa Ottoman yo mu 1897 yamaze iminsi 30, ikaba yariswe Greco-Tarkish War.

Bitewe nuko umwami w’ubwami bwa Ottoman, Sultan Abdul Hamid yashakaga ko abaturage b’Ubugereki baguma munsi y’amategeko ye, byatumye Ubugereki bushaka kwigaranzura uyu mwami biza guteza iyi ntambara yarangiye Ottoman itsinze Ubugereki.

6. Intambara y’Ubushinwa na Vietnam yo mu 1979 yamaze iminsi 27 izwi nka Sino-Vietnamese War.

Kimwe n’izindi ntambara Ubushinwa na Vietnam na byo byarwanye bipfa agace ka Cambodia, biza kurangira ingabo z’Abashinwa zangije ibikorwaremezo byo muri Vietnam nk’imihanda n’inzira za gariyamoshi.

5. Intambara ya Georgia n’Armenia yo 1918 yamaze iminsi 24 ikaba yariswe Georgian-Armenian War.

Iyi ntambara yarwaniwe ku mupaka w’ibi bihugu bipfa uduce tw’intara ya Lori na Javakheti, n’akarere ka Barchalo aho buri kimwe cyashaka kutuyobora.

4. Intambara y’ubwami bwa Serbia n’ubwami bwa Bulgaria yo mu 1885 yamaze iminsi 14 yitwa Serbo-Bulgarian War.

Iyi ntambara yatangiye ku itariki 14/11 irangira kuri 28/11/ 1885, aho ubu bwami bwarwanaga intambara yo kwagura ibihugu byabwo.

3. Intambara y’Ubuhinde na Pakistani yamaze iminsi 13 yo mu 1971 yitwa Indo-Pakistani War.

Iyi ntambara yakurikiye iyo gushaka ubwigenge bwa Bangladesh kuko yarwanaga na Pakistan maze Bangladesh ikimara kubona ubwigenge, ingabo zayo zifatanya n’iz’Ubuhinde birwanya Pakistan mu ntambara yamaze iminsi 13.

2. Intambara Isael yarwanye na Egypt, Syria, Jordan na Iraq mu 1967 yamaze iminsi 6.

Nubwo Israel yari ihanganye n’ibihugu byinshi ntibyayibujije gutsinda iyi ntambara kuko yarangiye yigaruriye uduce twa Jerusalem y’Uburasirazuba, Gaza na West Bank.

Kwigarurira utu duce, byatumye ubuso bwa Israel bwiyongeraho 300km mu majyepfo, 60km mu burasirazuba na 20km mu majyaruguru.

1. Intambara itaramaze n’isaha aho ubwami bw’Ubwongereza bwari buhanganye na Zanzibar mu 1896 yitwaga Anglo-Zanzibar War yamaze iminota 45.

Iyi ntambara yatewe n’urupfu rw’uwitwaga Sultan Hamad bin Thumaini wakoranaga cyane n’Ubwongereza, aho amaze gupfa mwishywa we yahise amusimbura ariko Ubwongereza burabyanga kuko bwo bwashakaga ko asimburwa n’uwitwa Hamud bin Muhammed.

Ibi rero byaje guteza intambara y’Ubwongereza na Zanzibar n’ubwo itamaze umwanya munini kuko yamaze iminota 45 gusa, iba ibaye intambara ngufi mu mateka.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *