Mu gihe u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 26, ni byiza ko buri wese amenya ubu burenganzira 28 agomba. Nk’uko itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003, ryavuguruwe mu 2015 ribigaragaza, mu mutwe wa IV, umunyarwanda afite uburenganzira bukurikikita:
1.Uburenganzira bwo kubaho: Umuntu wese afite uburenganzira bwo kubaho. Ntawe ushobora kuvutswa ubuzima mu buryo bunyuranyije n?amategeko.
2.Ubudahungabanywa bw’umuntu: Umuntu ni umunyagitinyiro kandi ni indahungabanywa. Leta ifite inshingano zo kumwubaha,
kumurinda no kumurengera.
3.Uburenganzira bwo kudahungabanywa ku mubiri no mu mutwe:Umuntu wese afite uburenganzira bwo kudahungabanywa ku mubiri no mu mutwe. Ntawe ushobora kwicwa urubozo, gukorerwa ibibabaza umubiri cyangwa ngo akorerwe ibikorwa by’ubugome, ibikorwa bidakwiye umuntu cyangwa bimutesha agaciro.
Ntawe ushobora gukorerwaho igerageza atabyiyemereye. Uburyo bwo kubyemera kimwe n?ubw?iryo gerageza bugenwa n?itegeko.
4. Kureshya imbere y’amategeko: Abantu bose barareshya imbere y’amategeko. Itegeko ribarengera ku buryo bumwe.
5. Kurindwa ivangura: Abanyarwanda bose bavukana kandi bagakomeza kugira uburenganzira n’ubwisanzure bingana. Ivangura iryo ari ryo ryose cyangwa kurikwirakwiza byaba bishingiye ku bwoko, ku muryango cyangwa ku gisekuru, ku nzu, ku ibara ry’umubiri, ku gitsina, ku karere, ku byiciro by’ubukungu, ku idini cyangwa ukwemera, ku bitekerezo, ku mutungo, ku itandukaniro ry?umuco, ku rurimi, ku bukungu, ku bumuga bw’umubiri cyangwa ubwo mu mutwe no ku rindi vangura iryo ari ryo ryose, birabujijwe kandi bihanwa n’amategeko.
6. Uburenganzira bwo gushyingiranwa no kugira umuryango: Uburenganzira bwo gushyingiranwa no kugira umuryango burengerwa n’amategeko. Ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu butegetsi bwa
Leta ni ko kwemewe.
Icyakora, ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu mahanga mu buryo bwemewe n’amategeko y’Igihugu basezeraniyemo kuremewe.
Ntawe ushobora gushyingirwa atabyemeye ku bushake bwe, yaba uw’igitsina gore cyangwa uw’igitsina gabo. Abashyingiranywe bafite uburenganzira n’inshingano bingana mu gihe cyo gushyingiranywa, igihe babana n’igihe cyo gutandukana. Itegeko rigena ibigomba gukurikizwa, uburyo n’inkurikizi z’ubushyingiranwe.
7. Kurengera umuryango: Umuryango, ari wo shingiro kamere ry’imbaga y’Abanyarwanda, urengerwa na Leta. Ababyeyi bombi bafite uburenganzira n’inshingano zo kurera abana babo. Leta ishyiraho amategeko n’inzego bikwiye
bishinzwe kurengera umuryango, by’umwihariko umwana na nyina, kugira ngo umuryango ugire ubwisanzure.
8. Uburenganzira bw’umwana bwo kurengerwa: Umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we, abandi Banyarwanda na Leta, bitewe n’ikigero n’imibereho arimo nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga.
9. Uburenganzira ku burezi: Buri Munyarwanda wese afite uburenganzira
ku burezi. Ubwisanzure mu kwiga no kwigisha buremewe mu buryo buteganywa
n’amategeko. Kwiga amashuri abanza ni itegeko kandi ni ubuntu mu mashuri ya Leta. Ku mashuri afashwa na Leta, uburyo bwo kwigira ubuntu mu mashuri abanza
buteganywa n’itegeko. Itegeko rigena kandi imitunganyirize y’uburezi.
10. Uburenganzira ku buzima bwiza: Abanyarwanda bose bafite uburenganzira
bwo kugira ubuzima bwiza.
11. Uburenganzira bwo kuba ahantu hatunganye: Umuntu wese afite uburenganzira bwo kuba ahantu hatunganye kandi hadafite ingaruka mbi ku buzima.
12. Kubaha imibereho bwite y’Umuntu n’iy’umuryango: Imibereho bwite
y’umuntu, iy’umuryango we, urugo rwe cyangwa ubutumwa yohererezanya n’abandi ntibishobora kuvogerwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko; icyubahiro n’agaciro ke bigomba kubahirizwa. Urugo rw’umuntu ntiruvogerwa. Ntihashobora gukorwa isakwa mu rugo cyangwa kurwinjiramo kubera impamvu z’igenzura nyirarwo atabyemeye, keretse mu bihe no mu buryo biteganyijwe n?amategeko. Ibanga ry’amabaruwa n’iry’itumanaho ntirishobora kuzitirwa keretse mu bihe no mu
buryo biteganywa n’amategeko.
13. Uburenganzira ku bwisanzure n’umutekano bya muntu: Ubwisanzure n’umutekano bya muntu byubahirizwa na Leta. Ntawe ushobora gukurikiranwa, gufatwa, gufungwa cyangwa guhanirwa icyaha keretse mu gihe biteganywa n’amategeko akurikizwa mu gihe icyaha akurikiranyweho cyakorewe.
Ntawe ushobora gukorerwa igenzurwa keretse mu bihe no mu buryo buteganyijwe n’itegeko kandi kubera impamvu zishingiye ku ituze rusange rya rubanda cyangwa ku mutekano w’Igihugu.
14. Uburenganzira ku gihugu no ku bwenegihugu: Buri Munyarwanda afite uburenganzira ku gihugu cye. Nta Munyarwanda ushobora gucibwa mu gihugu cye.
Buri Munyarwanda afite uburenganzira ku bwenegihugu nyarwanda. Ubwenegihugu burenze bumwe buremewe. Ntawe ushobora kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko.
Abantu bose bakomoka mu Rwanda n’ababakomokaho bafite uburenganzira bwo
guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, iyo babisabye. Itegeko Ngenga riteganya ibijyanye n’ubwenegihugu nyarwanda.
15. Uburenganzira bwo kujya no gutura aho umuntu ashaka: Buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka hose no gutura aho ari ho hose mu Rwanda. Buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kuva mu Gihugu n’ubwo kukigarukamo. Ubwo burenganzira buzitirwa gusa n’itegeko ku mpamvu z’ituze rusange rya rubanda n’umutekano w’Igihugu, kugira ngo icyahungabanya abaturage gikumirwe cyangwa abari mu kaga barengerwe.
16. Uburenganzira bwo kugira uruhare mu buyobozi bw’Igihugu no kujya mu mirimo ya Leta: Abanyarwanda bose bafite uburenganzira bwo kugira uruhare mu buyobozi bw’Igihugu, baba babukoresheje ubwabo, cyangwa se babinyujije ku babahagarariye bihitiyemo nta gahato, hakurikijwe amategeko.
Abanyarwanda bose bafite uburenganzira bungana bwo kujya mu mirimo ya Leta
hashingiwe ku bumenyi n’ubushobozi bwabo.
17. Uburenganzira bwo gusaba ubuhungiro: Uburenganzira bwo gusaba ubuhungiro bwemewe mu buryo buteganywa n’amategeko.
18. Uburenganzira ku butabera buboneye: Buri muntu wese afite uburenganzira ku butabera buboneye, burimo uburenganzira bwo:
1° kumenyeshwa imiterere n’impamvu z’icyaha akurikiranyweho, kwiregura
no kunganirwa;
2° gufatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko rubifitiye ububasha rumuhamije icyaha;
3° kuburanira imbere y’urukiko rubifitiye ububasha;
4° kudakurikiranwa, kudafatwa, kudafungwa cyangwa kudahanirwa ibyo yakoze cyangwa atakoze, iyo amategeko y’Igihugu cyangwa amategeko mpuzamahanga atabifataga nk’icyaha igihe byakorwaga. Ibyaha n’ibihano bijyanye na byo biteganywa n’amategeko;
5° kutaryozwa icyaha atakoze; uburyozwacyaha ni gatozi ku wakoze icyaha;
6° kudahanishwa igihano kiruta icyari giteganyijwe n’amategeko mu gihe
yakoraga icyaha;
7° kudafungwa bitewe gusa no kutagira ubushobozi bwo kubahiriza inshingano
ituruka ku masezerano;
8° kudakurikiranwa cyangwa kudahanirwa icyaha cyashaje. Icyakora, icyaha cya jenoside, ibyaha byibasira inyokomuntu n’ibyaha by’intambara ntibisaza. Itegeko rishobora kugena ibindi byaha bidasaza.
U Rwanda ntirushobora koherereza ikindi gihugu Umunyarwanda gikurikiranyeho
icyaha. Koherereza ikindi gihugu abanyamahangabakurikiranyweho icyaha, byemewe gusa iyo bikurikije amategeko cyangwa amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeye.
19. Uburenganzira bwo guhitamo umurimo: Umuntu wese afite uburenganzira bwo guhitamo no gukora umurimo umunogeye. Abantu bakora umurimo umwe bagomba guhembwa kimwe nta vangura iryo ari ryo ryose.
20. Uburenganzira bwo gushyiraho ingaga z’abakozi n’amashyirahamwe y’abakoresha: Uburenganzira bwo gushyiraho ingaga z’abakozi zigamije kurengera no guteza imbere inyungu z’umwuga bafitiye uburenganzira buremewe. Buri mukozi ashobora kurengera uburenganzira bwe abinyujije mu rugaga rw’abakozi mu buryo buteganywa n’amategeko. Buri mukoresha afite uburenganzira bwo kwinjira mu ishyirahamwe ry’abakoresha.
21. Uburenganzira ku mishyikirano igamije amasezerano rusange: Ingaga z’umurimo z’abakozi n’amashyirahamwe y’abakoresha bifite uburenganzira bwo kugirana imishyikirano kandi bashobora gukorana amasezerano rusange cyangwa yihariye agenga imikoranire yabyo. Uburyo ayo masezerano akora bugenwa n’itegeko.
22. Uburenganzira bw’abakozi bwo guhagarika imirimo: Uburenganzira bw’abakozi bwo guhagarika imirimo basaba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa buremewe kandi bukoreshwa hakurikijwe amategeko abugenga. Ubwo burenganzira ntibushobora guhungabanya uburenganzira bw’undi ku murimo kuko
bwemerewe buri wese.
23. Uburenganzira ku mutungo bwite: Buri muntu afite uburenganzira ku mutungo bwite, waba uwe ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi. Umutungo bwite, uw’umuntu ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi ntuvogerwa. Uburenganzira ku mutungo ntibuhungabanywa keretse ku mpamvu z’inyungu rusange kandi hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.
24. Uburenganzira ku mutungo bwite w’ubutaka: Umutungo bwite w’ubutaka n’ubundi burenganzira ku butaka bitangwa na Leta. Itegeko rigena uburyo bwo kubutanga, kubuhererekanya no kubukoresha.
25. Uburenganzira ku biteza imbere umuco w’Igihugu: Umunyarwanda wese afite uburenganzira ku biteza imbere umuco w’Igihugu n’inshingano yo kuwuteza imbere.
26. Ubwisanzure mu mitekerereze no mu myemerere: Ubwisanzure mu bitekerezo, mu mutimanama, mu guhitamo idini, mu gusenga no kubigaragaza mu ruhame burengerwa na Leta mu buryo buteganywa n’amategeko. Kwamamaza ivangura rishingiye ku isanomuzi, ku karere, ku bwoko cyangwa ku macakubiri ayo ari yo yose bihanwa n’amategeko.
27. Uburenganzira bwo kwishyira hamwe: Uburenganzira bwo kwishyira hamwe
buremewe, kandi ntibubanza gusabirwa uruhushya. Ubu burenganzira bukoreshwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.
28. Uburenganzira bwo guteranira hamwe: Uburenganzira bwo guteranira mu nama z’ituze kandi nta ntwaro buremewe. Ubu burenganzira bukoreshwa hakurikijwe
ibiteganywa n’amategeko. Ubu burenganzira ntibubanza gusabirwa uruhushya keretse igihe biteganyijwe n’amategeko.


