Menya uko ibihugu by’Isi birushanwa agaciro k’ifaranga

Ifaranga ni kimwe mu bipimo fatizo bishingirwaho mu bukungu bw’abantu n’ibihugu muri rusange. Ifaranga ryo ubwaryo nk’urupapuro cyangwa igiceri ntirigira agaciro, ahubwo ibyo rikoreshwa nko kugura ikintu no kurivunjamo andi mafaranga ni byo biryongera cyangwa bikarigabanyiriza agaciro.

Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho uko ibihugu 10 bya mbere ku Isi mu kugira ifaranga rifite agaciro ko hejuru bikurikirana. Mu kumenya neza uburemere bw’aya mafaranga turayavunja mu manyarwanda.

10.Idolari rya Canada ( CAD

Idolari rya Canada baryita Huard, iri dolari rivunjwa amafaranga 722.679 mu manyarwanda .

9 Idolari rya Amerika ( USD )

Idolari rya Amerika rifatwa nk’ifaranga shingiro mu kubara umutungo w’ibintu binyuranye ku Isi. Idolari 1 rya Amerika rivunja 951.920 mu mafarangay’u Rwanda.

8 Ifaranga ry’Abasuwisi ( CHF )

Ifaranga ry’Abasuwisi, ni rimwe mu mafaranga afite agaciro ku Isi bigendanye n’urwego rw’ubukungu rw’iki gihugu. Ifaranga rimwe ry’Ubusuwisi rivunja 1048.971 mu mafaranga y’u Rwanda.

7 i-Euro ( EUR )

I Euro ni ifaranga ry’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi. I Euro kandi ni ryo faranga riza ku mwanya wa 2 nyuma y’idolari mu gukoreshwa na benshi ku isi. I Euro rimwe rivunja 1124.271 mu mafaranga y’u Rwanda.

6 Idolari ryo mu birwa bya Cayman (KYD)

Idolari ryo mu birwa bya Cayman rivunja 1160.878 mu mafaranga y’u Rwanda.

5 I Pound ry’u Bwongereza( GBP)

I Pound ry’Ubwongereza ni rimwe mu mafaranga yihagazeho ku muganane w’uburayi. Ipawundi rimwe rishobora kuvunja 1234.897 mu mafarangay’u Rwanda

4 I Dinari rya Jordan ( JOD )

I Dinari rya Jordan ni rimwe mu mafaranga yihagazeho muri Aziya. Idenari rimwe rya Jordan rivunja 1344.900 mu mafaranga y’u Rwanda

3 I Rial rya Oman ( OMR )

Ifaranga rikoreshwa mu bwami bwa Oman ryitwa i Rial. Iri faranga rimwe rivunja 2472.519 mu mafaranga y’u Rwanda.

2 I Dinari rya Bahreïn ( BHD )

I Dinari rikoreshwa mu bwami bwa Bahreïn niryo faranga rya Kabiri rihenze ku Isi , aho idenari rimwe rivunja 2524.987 mu mafaranga y’u Rwanda.

1i Dinari rya Koweïtien ( KWD )

Idinari rya Koweït niryo faranga rirusha andi agaciro kuri iyi Isi, Iri faranga rivunja 3113.903 mu mafaranga y’u Rwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *