Menya uko wajya impaka n’umukoresha wawe, ntubigenderemo

Umurimo uwo ari wo wose ugira umukozi n’umukoresha, umwe akagira ububasha buke ugereranyije n’undi. Birumvikana neza ko umukozi akora ibyo umukoresha amusaba, na we agategereza ibihembo cyangwa umushahara hashize igihe runaka.

Umukozi akwiriye guca bugufi imbere y’umukoresha we ariko hari uburenganzira afite ku murimo, bwatuma yatura akavuga akamuri ku mutima; ibyifuzo se cyangwa akavuga ikimubangamiye mu kazi akora, cyaba gituruka hanze y’aho akorera cyangwa imbere, yewe n’ubwo n’umukoresha yaba ari we mpamvu.

Umwanditsi Joseph Grenny mu nyandiko ye yise ‘Crucial Conversations’ yavuze ko ari “Kamere muntu gusubiza mu gihe hari ikibangamiye ubuzima bwe.” Holly Weeks washyize hanze inyandiko ya ‘Failure to Communicate’ isobanura uburyo ananirwa gushyikirana n’undi, yavuze ko “Ikiva mu mutima ushavuye kidashobora kuba cyiza.”

Ibyo ukwiriye gukora n’ibyo kumenya mu gihe ugiye kujya impaka na ‘boss’

  • Menyesha umukoresha wawe ko hari ubundi buryo wumvamo ingingo runaka, maze umusabe uburenganzira bwo kumubwira.
  • Mbere y’uko ugira icyo umubwira, banza ugisesengure.
  • Mubwire n’ijwi rituje nk’umukoresha wawe.
  • Mu gihe wumva ko impaka ugiye kujya n’umukoresha n’uburyo uzijyamo byangiza umubano wanyu mwembi, icyiza ni uko wazihagarika.
  • Ibyo uvuga ntubishingeho agate nk’ihame ridakuka.
  • Vuge, nawe utege amatwi.
  • Amagambo akakaye yambura umuntu ubumuntu cyane cyane ibitutsi, uyirinde.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *