Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu Lionel Messi yakiriwe na bagenzi be ba Paris Saint-Germain, ubwo yitabiraga imyitozo ya mbere y’iyi kipe.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo Messi ufatwa nk’umukinnyi wa ruhago wa mbere ku Isi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri PSG, nyuma yo gutandukana na FC Barcelona yo muri Espagne yari amazemo imyaka 21.
Messi yerekanwe ku mugaragaro nk’umukinnyi wa PSG mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku munsi w’ejo, mbere yo gutangira imyitozo kuri uyu wa Gatatu.
Messi akigera i Camp des Loges aho PSG ikorera imyitozo, yakiriwe n’abakinnyi batandukanye b’iyi kipe mbere yo gukorana imyitozo na bo.
Kylian Mbappé ari mu bahaye uriya munya-Argentine ikaze mu butumwa buherekejwe n’amafoto ya bombi basuhuzanya.
PSG muri videwo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Messi agaragara agera mu myitozo ya PSG agasuhuzanya anahobera abakinnyi batandukanye ahereye ku mutoza Mauricio Pochettino, Kaylor Navas, Presnel Kimpembe, Angel Di Maria, Rafinha Alcantala, Xavi Simons, Kylian Mbappé, Sergio Ramos wahoze ari mukeba we n’abandi.
Neymar ari mu binjiranye na we aho PSG ikorera imyitozo yo kongera ingufu (gym), mbere y’uko bombi na bo bakora imyitozo.
Messi kandi yakoranye na bagenzi be imyitozo ya mbere mu kibuga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.
Magingo aya abakunzi b’umupira w’amaguru bategerezanyije amatsiko kureba uko Messi n’ibihangange bagenzi be bazitwara mu mikino y’umwaka w’imikino ya 2021/22 iri hafi gutangira.








Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


