Messi yavuze igihe azafatira umwanzuro ku hazaza he, n’amakipe abiri adashobora gukinira

Kapiteni wa FC Barcelona, Lionel Messi, yahishuye ko azafata umwanzuro ku hazaza he muri FC Barcelona mu mpeshyi y’umwaka utaha, mu gihe hari amakuru menshi akomeje kumusohora muri iriya kipe y’i Catalunya.

Ni nyuma y’uko mu mpeshyi ishize uyu munya-Argentine yari yasabye gutandukana n’iriya kipe, gusa akaza kuyigumamo mu buryo butunguranye nyuma y’uko Josep Maria Bartomeu wari Perezida wayo yanzuye ko ikipe igomba gutwara Messi igomba kwishyura miliyoni 700 z’ama-Euro.

Mu kiganiro Messi aheruka kugirana na Televiziyo ya ‘La Sexta’ yo muri Espagne cyatambukijwe ku cyumweru, yavuze ko azafata umwanzuro ku hazaza he mu mpeshyi itaha.

Ati: “Nta kintu kizasobanuka mbere y’uko umwaka urangira. Nzategereza kugeza umwaka w’imikino urangiye. Icy’ingenzi ubu ni ugutekereza ku kipe, tukarangiza umwaka neza kandi ntiturangazwe n’ibindi bintu.”

Messi yakomeje agira ati: “Ntabwo nzi ibizaba. Mpanze amaso ibyo dufite hano hanyuma tukarwana uko tubishoboye. Sindi gutekereza uko umwaka uzarangira. Uyu munsi ntibyaba ari byiza ko mvuga icyo nzakora kuko ntakizi.”

Messi wanze kugira byinshi atangaza ku hazaza he, yakomoje ku mubano we n’umunya-Brésil Neymar, avuga ko umunsi umwe yifuza gukina muri MLS (Major league Soccer).

Ati: “Buri gihe nahoranye inzozi zo gukina mu yindi shampiyona, muri Amerika. Birashoboka ko bizaba, ariko si aka kanya. Uyu munsi mpanze amaso aya mezi atandatu ari imbere.”

Ku bijyanye no kuba yakongera gukinana na Neymar muri Barça, Messi yavuze ko: “Bizagorana kuzana abakinnyi kuko amafaranga adahari. Bizadusaba kuzana abakinnyi benshi kandi bakomeye kugira ngo twongere guhatana ku mpande zose kandi bazaza ku giciro runaka. Neymar azaba ahenze cyane.”

“Ni gute ikipe yakwishyura PSG kuri iriya Transfert (ya Neymar)? Ni ibintu bizakomerera perezida mushya, ugomba kuba umunyabwenge kandi agashyira buri kimwe ku murongo. Hazakenerwa impinduka kugira ngo akore neza.”

“Sinzi niba Neymar yarabivuze (ko bombi bazakinnaa umwaka utaha). Wakagombye kumusobanuza icyo yashakaga kuvuga.”

Messi yanabajijwe amakipe adashobora gukinira, avuga ko “Sinzajya muri Real Madrid cyangwa muri Atletico Madrid. Ntabwo bishoboka cyane. Sinzi niba nzava muri Barça nzabivugaho mu mpera z’umwaka utaha. Ndifuza kuzaba ndi muri Barça kugeza igihe nzazezerera umupira.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *